00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo : Bajujubijwe n’ abajura bibasira abagore

Yanditswe na

Emma-marie Umurerwa

Kuya 17 March 2015 saa 09:06
Yasuwe :

Abatuye mu Kagari k’Agateko mu murenge wa Jari mu karere ka Gasabo, bavuga ko muri ako gace bugarijwe n’abajura bibasira igitsina gore kurusha abagabo.

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko abo bajura bakunda gutegera abantu mu museso ndetse no mu masaha y’ijoro mu ishyamba ryo mu Gashyushya.

Agace ka Gashyushya gakikijwe n'amashyamba menshi

Bucyensenge Leon, utuye hafi y’iryo shyamba, yatangarije IGIHE ko ubujura bwo gutegera abantu mu nzira bumaze iminsi muri aka gace.

Yagize ati “ Ni ibintu bimaze imyaka itari mike muri aka gace, ujya kumva ukumva umuntu ari kuvuza induru abajura bari kumwambura. Ubona ari ingegera zikinga ijoro cyangwa bagatega abantu bazindutse mu museso bajya mu mirimo itandukanye cyangwa bajya gucuruza Nyabugogo. Ubona ko abo bibasira cyane ari abagore .”

Murekeyisoni Rosetta ni uwo mu murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, avuga ko ko yigeze kwamburwa n’abajura avuye gucuruza Nyabugogo.

Yagize ati “ Mu mwaka wa 2013 nari mvuye gucuruza imineke Nyabugogo, nyura muri ririya shyamba ryo mu Gashyushya nka saa mbiri za nijoro , ngiye kumva numva umuntu aransunitse nitura hasi undi bari kumwe ahita ashikuza igakapu nari mfite karimo n’amafaranga arakajyana. Abajura baratujujubije muri aka gace kandi nta yindi nziza wanyuramo itari ica muri iri shyamba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Nyiridandi Mapambano, nawe avuga ko ejo bundi hashize abajura bahamburiye umugore.

Yagize ati “ Mu ijoro ry’ejobundi hashize saa tatu z’ijoro bambuye umugore agasakoshi, ariko ntawavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane ni ibintu bibaho rimwe na rimwe. Ubu turimo gukorana n’inzego zishinzwe umutekano na Polisi, hari kandi n’irondo ry’umwuga rifite ibikoresho , twizeye ko abakora ubwo bujura bazamenyekana .”

Mapambano yakomeje avuga ko mu Gashyushya ari agace gakikijwe n’amashyamba, bakaba bateganya gushyira amatara ku mihanda yo muri ako gace, banasaba abaturage batuye hafi y’umuhanda kujya barara bacanye amatara yo hanze, mu rwego rwo gukumira ubwo bujura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages