Ni mu gihe bari bahuriye mu Nteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR iba buri mwaka mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uko bakoze mu mwaka ushize no gutegura ibizakorwa umwaka ukurikiyeho.
Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga yagaragaje ko hari umuhigo wo kubaka irerero ry’abana 134 baturuka mu miyango ikennye bataresa.
Gatsinzi Jean Claude yagize ati “ Twari twahize irerero cyangwa ishuri ry’incuke ariko urugendo ruracyari rurerure kubera ko byose bijyana n’ubushobozi butaraboneka.”
Yakomeje asaba abanyamuryango n’umurenge wa Ndera gushyiramo imbaraga bakesa uyu muhigo bitewe n’uko bakiri ku kigereranyo cya 32%.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri aka Kagari yabwiye IGIHE ko kugira ngo babashe kubaka iryo rerero bisaba izindi mbaraga z’inzego zibakuriye.
Yagize ati “ Nibyo iryo rerero turarikeneye cyane ndetse ni ikintu twagiye dushyiramo imbaraga uretse ko gisaba ubushobozi bwaba ubwo ku rwego rw’Umurenge n’urw’igihugu.”
Yakomeje avuga ko nibabona irerero bizabafasha cyane kuko bizatuma abana bakura bafite uburere bwiza ndetse rinagabanye inzererezi muri aka gace.
Mu isozwa ry’iyi nteko rusange abaturage 343 barahiriye kuba abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi.



















TANGA IGITEKEREZO