00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Barasaba ifungwa ry’icyuzi cyenda kubamaraho urubyaro

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 20 July 2015 saa 01:01
Yasuwe :

Icyuzi cy’igikorano giherereye mu Karere ka Gasabo, guhera mu mwaka wa 2002 abantu barenga 10 bamaze kukigwamo, ndetse ubu hari umusore umazemo iminsi isaga 3, abaturage bakaba bifuza ko cyafungwa burundu kuko cyazabamaraho urubyaro.

Icyo cyuzi giherereye ku nkengero z’akagari ka Kamatamu ko mu Murenge wa Kacyiru n’aka Nyarutarama ko mu Murenge wa Remera, kikaba kitari karemano kuko abaturage bavuga ko cyahanzwe mu myaka ya za 2002.

Tariki ya 18 Nyakanga 2015, Ndayisaba Jean Paul w’imyaka 17 y’amavuko, yagiyemo koga ararohama ku buryo ntawahamya ko azavamo ari muzima, kuko hashize iminsi isaga itatu atarabasha kurohorwa, n’ishami rya Polisi hamwe n’abaturage barimo kumushakisha.

Benshi bakaba bemeza ko mu mazi hasi harimo ibyatsi n’isayo, bituma atazamuka ngo ajye hejuru nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje.

iki kiyaga kimaze guhitana ubuzima bw'abatari bake

Guhera ku wa Gatanu kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, kuri iki cyuzi hari abaturage bategereje ko umurambo w’uywo mwana uboneka, dore ko hari n’abibiraga hasi mu mazi ngo bawushakishe ntibabashe kuwubona.

Abaturage bifuza ko icyo cyuzi cyafungwa...

Hakizimana Theodore se w’umwana warohamye, n’agahinda kenshi, ngo yari yaramubujije kujya kucyogamo, ariko na none akibaza icyo kimariye abaturage.
Yagize ati “Abandi ngo barimo kureba imashini barangariye inyuma we ngo yakuyemo imyenda ahita ajyamo. Nkamwe iki kintu murabona kitumariye iki? Nta musaruro twebwe kidufitiye, ahubwo kimaze guhitana umubare munini w’abaturage. Ubu ntabwo mwatuvuganira bakagisenya?”

Abaturage na bo bunze mu rya Se w’uyu mwana warohamye bibaza akamaro k’iki cyuzi, aho umwe yagize ati “Iki kiyaga kirimo kiratumaraho urubyaro, umwana arava ku ishuri aho kugirango atahe yabona abandi barimo koga na we akaza koga, ugasanga habaye urupfu rutunguranye. Icyifuzo cyacu ni uko mwatubwirira Leta bakakizitira.”

Undi ati “Mushiki wanjye muto twari dufite yaguyemo yari avuye ku ishuri...Twagize amahirwe tumukuramo amazemo nk’iminota 10 gusa aguyemo, ariko twageze kuri Fayçal bagerageza kumuvura biranga ahita ahatakariza ubuzima.”

Ntabwo ari ikiyaga cyo kogeramo....

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Vedaste Nsabimana avuga ko icyo cyuzi gifite abarinzi 2 babuza abantu kukijyamo, mu gihe Umujyi wa Kigali ugikora inyigo yimbitse ku bikorwa bizahazanwa.

Yagize ati “Iki ntabwo ari ikiyaga cyo kogeramo, ntabwo ari ikiyaga cyo gukoreramo ibindi bikorwa, hategerejwe uburyo iki kiyaga kizakorwa....hashyizweho itsinda rihuriweho n’abatekinisiye b’Umujyi wa Kigali ndetse n’ab’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, kugirango bagaragaze icyakorerwa kuri iki kiyaga, niba ari ukugikuraho niba ari ukugitunganya neza. Iyo nyigo rero ntekereza ko bataragaragaza icyavuyemo.”

Hari amakuru avuga ko abantu 18 ari bob amaze kugwa muri icyo kiyaga, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yemeje ko abo kimaze kwambura ubuzima ba barenga 10.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages