Mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryabaye kuwa 12 Mata 2015, muri Centre Christus mu murenge wa Remera, Umuyobozi w’umurenge wa Remera Nsabimana Vedatse yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwiyubaka no guhorana icyizere cyo kubaho kuko imbaraga zahagaritse Jenoside zikubye inshuro zirenze 21.
Yagize ati ”Ndasaba abarotse Jenoside yakorerewe Abatutsi ngo bakomere kandi bagire icyizere cyo kubaho kuko imbaraga zahagaritse Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu 1994 zikubye inshuro nyinshi kurenza imyaka 21 ishize twibuka.”
Nsabimana , yatangaje ko mu gihe cy’icyumweru kimwe, mu murenge wa Remera bamaze gukusanya amafaranga asaga Miliyoni imwe yo kubakira abarokotse Jenoside yo gufasha abarokotse Jenoside ndetse ko ibi bikorwa bizakomeza hitabwa kubababaye kurusha abandi.
Yagize ati” Mu gukomeza gufasha abacitse ku icumu, abaturage bo mu midugudu itandukanye mu murenge wa Remera bamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni imwe , yakusanyijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka akaba azafasha abarokotse batishoboye harebwa ubabaye cyane kurusha abandi, kuko kubera kwiyubaka hari abarokorotse Jenoside nabo bafasha bagenzi babo.”
Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Remera, Karamba Emmanuel yatangaje ko abacitse ku icumu muri uwo murenge nta bibazo by’ingutu bafite dore ko n’abari barabuze amacumbi batujwe mu murenge wa Rutunga mu gace k’icyaro kagize akarere ka Gasabo, bakaba bagerwaho bagahabwa amatungo magufi n’amaremare.
Kugeza ubu abaturage baravuga ko kuba muri uyu murenge nta ngengabitekerezo ya Jenoside irahagaragara ndetse nta n’abahakana Jenoside cyangwa abayipfobya.
Ngo bigaragaza ko abanyarwanda bagenda bahinduka ndetse n’ababifite mu mitima yabo bahitamo kubigumana aho gusenya abandi mu magamb cyangwa mu bikorwa.
Abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, Abanyamadini kimwe n’abaturage bo muri uyu murenge nibo bari bitabiriye ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21.



















TANGA IGITEKEREZO