00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Basobanuriwe ko urukundo ruzira ivangura ari ryo zingiro z’ubutwari

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 3 February 2015 saa 08:03
Yasuwe :

Mu biganiro nyunguranabitekerezo bagize ku munsi w’Intwari z’igihugu, abaturage bo mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo banzuye kurushaho kwimakaza urukundo tutavangura rukabageza ku bikorwa by’ubutwari, bakiyubakira ibigwi nk’uko Intwari z’igihugu zabigenje.
Intego nyamukuru y’ibiganiro aba baturage bagiranye kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, yari ukwibukiranya ibikorwa by’ubutwari byaranze Intwari z’u Rwanda mu byiciro bitandukanye zirimo, ariko buri wese (…)

Mu biganiro nyunguranabitekerezo bagize ku munsi w’Intwari z’igihugu, abaturage bo mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo banzuye kurushaho kwimakaza urukundo tutavangura rukabageza ku bikorwa by’ubutwari, bakiyubakira ibigwi nk’uko Intwari z’igihugu zabigenje.

Intego nyamukuru y’ibiganiro aba baturage bagiranye kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, yari ukwibukiranya ibikorwa by’ubutwari byaranze Intwari z’u Rwanda mu byiciro bitandukanye zirimo, ariko buri wese anisuzuma niba imigenzereze ye nawe yatuma abantu bamwibuka nk’icyitegererezo.

Abaturage bahabwa ibiganiro ku munsi w'intwari

Aba baturage basanga Intwari z’igihugu zararanzwe n’umutima ukunda u Rwanda n’abanyarwanda, kugeza ubwo batanga n’ubuzima bwabo.

Iyi migenzereze niyo abatuye I Kinyinya biyemeje kwigana, bagaharanira gushyira imbere urukundo ruzira ivangura aho riva rikagera, umutekano w’igihugu ukaba mu nshingano za buri wese kandi bagaharanira kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.

Umwe mu bitabiriye ibyo biganiro yabwiye IGIHE ko umunsi w’Intwari z’igihugu wabibukije ko ubutwari butavukanwa ahubwo buharanirwa, kandi ko buri wese akwiye kubuharanira ndetse akaburaga abe.

Yagize ati “Twibukijwe ko dukwiye gushyira urukundo imbere mu byo dukora byose nk’uko Intwari z’u Rwanda zakunze u Rwanda n’Abanyarwanda zikemera guhara amagara yazo ngo tubone amahoro. Aya mahoro baduhaye rero tugomba gufatanyiriza hamwe kuyabyaza umusaruro twiteza imbere kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kuba indashyikirwa .”

Ukuriye Umuryango RPF-Inkotanyi mu kagari ka Gasharu, Musabyimana Albert yibukije aba baturage ko ubutwari bwa bamwe ari bwo soko y’umudendezo, amahoro n’iterambere abanyarwanda bafite uyu munsi.

Yagize ati “Uyu munsi turabibuka (Intwari) kuko baharaniye ko igihugu cyacu kibona amahoro bo bakemera kubura ubuzima bwabo. Aya mahoro bayahirimbaniye kugira ngo tuyabyaze umusaruro dufatanye gutera imbere nta n’umwe usigaye, kandi ibi bigaragara ko tugenda tubigeraho ndetse n’ibitaragerwaho nidushyira imbere urukundo tuzabigeraho bidatinze.”

Albert Musabyimana

Mu cyumweru cyahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, Minisiteri y’Umuco na Siporo yasabye Abanyarwnada gushyira imbere ibikorwa by’ubutwari.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe ruri gutegura imidari izajya ahabwa buri Munyarwanda wabashije kugera ku gikorwa cyiza kigaragaza ubutwari.

Ku nshuro ya 21, Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, wizihirijwe ku rwego rw’umudugudu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda, Agaciro Kacu.”

Bacinye akadiho karahava

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages