Ku Cyumweru nibwo mu irimbi rya Ngiryi mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, hashyinguwe umugabo witwa Ndayishimiye bakundaga kwita Ninja, uri mu kigero cy’imyaka 33.
Abatuye mu Mudugudu wa Agahama mu Murenge wa Jabana uyu muturage yari atuyemo, batangarije TV1 ko yicishijwe inkoni ashinjwa kwiba inyundo y’Umukuru w’Umudugudu.
Umwe mu batuye muri uyu mudugudu yagize ati “ Ninja (Ndayishimiye) yibye inyundo baramufata arabyemera, avuga ko agiye kuyibasubiza, bahita bamukubita bimuviramo gupfa.”
Undi ati “ Uwo mugabo yari umucancuro ntacyo yari atwaye. Noneho ngo bakaba baramufatanye inyundo n’imitarimba. Yishwe n’abagabo batanu, harimo umuyobozi w’umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu.”
Aba baturage bakomeje bavuga ko abayobozi nk’aba badakwiye kubayobora, ahubwo bakwiye gukanirwa urubakwiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko aba abayobozi bakekwaho kwica umuturage batawe muri yombi.
Yagize ati: "Nibyo koko hari abantu bihereranye umuntu ngo kuko yabibye baramwica. Nk’ubuyobozi tukibimenya icya mbere twihutiye gukora ni ukugirango dutabare uwo muryango, umurambo tuwuvane aho wari uri tuwugeza kwa muganga [...],icya kabiri ni ugufata abo bantu uko ari batanu tukabashyikiriza inzego z’ubutabera, bakaba barimo gukurikiranwa.’
Yakomeje avuga ko kumena amaraso kizira kikaziririzwa mu muco w’abanyarwanda, kandi ngo nta muturage ukwiye kwihanira ahubwo bajye bagera inzego z’ubuyobozi baziregere.
Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi ni bimwe mu bihanwa n’amategeko y’u Rwanda aho umuntu ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa mu gihe bimuhamye.



















TANGA IGITEKEREZO