00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Batatu batawe muri yombi bashinjwa gutema inka z’abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2017 saa 04:39
Yasuwe :

Abaturage babiri bo mu Mudugudu wa Nyamise, Akagali ka Kabaliza mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo batemewe inka n’abagizi ba nabi, imwe irakomereka cyane ku icebe.

Aba bagizi ba nabi batemye izo nka mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere kuko ba nyirazo babibonye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yabwiye IGIHE ko babiri bakekwaho gukomeretsa izo nka bamaze gufatwa.

Rwamurangwa avuga ko abo bagizi ba nabi babanje mu rugo rwa Rukundo Emmanuel wacitse ku icumu bahakometesa inka ze mu mbavu bifashishije urwembe, bakurikizaho urugo rwa Sengabo Fulgence bakeba inka imwe ku icebe.

Yagize ati “Hari iyo batemye mu icebe ariko veterineri yayidoze ubona ko ishobora gukira. Hari n’izindi ebyiri bagiye batemesha urwembe ariko abakekwa babafashe iperereza riracyakomeje. Hatemwe inka z’abantu babiri batandukanye. Ebyiri ni iz’umuntu w’umucikacumu hanyuma indi imwe ni iy’undi muntu ahubwo wari waranakoze Jenoside hanyuma akaza gufungurwa.”

Rwamurangwa yavuze ko abafashwe mu iperereza ari abari bafitanye amakimbirane n’abo bantu batemewe inka.

ati “N’ubundi kugira ngo bafate abo bakekwa ni uko hari utuntu tw’udukimbirane. Ngo bari baraye batonganye nimugoroba ariko inzego z’umutekano zirimo zirabikurikirana.”

Meya Rwamurangwa yavuze ko bavuye guhumuriza abaturage kandi banabakangurira kujya batanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ibimenyetso bishobora kubyara amakimbirane mu baturanyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages