00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Batatu mu maboko ya Polisi bakekwaho ubushimusi n’ubwambuzi

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 4 September 2013 saa 08:21
Yasuwe :

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera hafungiwe abagore babiri n’umugabo umwe, bakurikiranweho gushimuta no kwambura amafaranga uwitwa Sengoga Modeste, mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2013.
Nk’uko tubikasha urubuga rwa polisi y’u Rwanda, abakurikiranwe ni Nyirarukundo Veronise w’imyaka 28 , Nikuze Denise, na Nsengiyumva Elias w’imyaka 29 bose bakaba batuye mu murenge wa Gisozi.
Muri uyu murenge mu kagari ka Ruhango mu mudugudu wa Ntora, ni ho Sengoga (…)

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera hafungiwe abagore babiri n’umugabo umwe, bakurikiranweho gushimuta no kwambura amafaranga uwitwa Sengoga Modeste, mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2013.

Nk’uko tubikasha urubuga rwa polisi y’u Rwanda, abakurikiranwe ni Nyirarukundo Veronise w’imyaka 28 , Nikuze Denise, na Nsengiyumva Elias w’imyaka 29 bose bakaba batuye mu murenge wa Gisozi.

Muri uyu murenge mu kagari ka Ruhango mu mudugudu wa Ntora, ni ho Sengoga yafatiwe ubwo yahatemberaga ashaka ikibanza cyo kubakamo, akaza guhura na Nyirarukundo bamenyanye biturutse kuri Nikuze, mwishywa wa shebuja we, akabanza kumugurira inzoga anamubwira ko ashobora kumuhuza n’abakomisiyoneri (Commissionnaires) bamurangira ikibanza gihendutse.

Ni bwo yamuhamagariye Nsengiyumva bamarana umwanya, hanyuma mu gihe cyo gutaha Nyirarukundo amubwira ko nta telefoni afite, ahubwo yabanza kureba mu rugo kugira ngo nakenera ko bamuhuza na nyir’ikibanza azahita ahagera atabanje kuyoboza.

Amaze kuhareba agize ngo arasezera ni bwo Nsengiyumva yazanye icyuma, amubwira ko kugira ngo atahe ari uko azana miliyoni y’amafaranga, undi avuga ko ntayo, bamutegeka guhamagara umugore akayohereza kuri telefone.

Muri iryo joro, umugore yohereje ibihumbi 500 ariko anihutira kubimenyesha Polisi ayohereza azi neza ko bamurekuye.

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu ni bwo Nsengiyumva yafashwe ajya kubikuza aya mbere, ariko yamaze kubwira umugore kohereza andi atararekura umugabo we.

Polisi irakangurira Abanyarwanda kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru y’abashukanyi, abaterabwoba n’abatekamutwe, kuko ari bwo bugizi bwa nabi bugezweho muri iyi minsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages