00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Bibukijwe guhora basura Urwibutso rwa Jenoside kuko bahamenyera amateka

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 6 June 2015 saa 06:42
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo bashishikarijwe gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bahamenyera amateka mashya, afasha abantu guhora bahinduka bava i bubi bajya mu bwiza.

Ibi babishishikarijwe na Muhinda David, Umujyanama mu Karere ka Gasabo ubwo Abaturage bo mu mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu ho mu Murenge wa Kinyinya basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu rwego rwo kwigira ku mateka yaho.

Muhinda yashimye uruhare rw’aba baturage mu kwiyubakira igihugu basura uru rwibutso bakirebera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahsima uburyo bikorwa buri mwaka.

Yagize ati “Nimukomeze iki gikorwa cyiza cya buri mwaka, amateka tumenyera aha, ni amateka ahora ari mashya cyane cyane nk’Abanyarwanda akenshi tujye duhora tuyazirikana kuko bituma abantu bahinduka.”

Yasabye aba baturage gukomeza kugira umutima wibuka baharanira kwimika amateka meza ariko batanibagirwa amabi yaranze igihugu.

Abatuye uyu mudugudu basaga 100 bagiriye uruzinduko kuri uru Rwibutso ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2015.

Bakihagera basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange n’amateka yagiye ayiganishaho kugeza ishyizwe mu bikorwa muri Mata 1994.

Umuyobozi w’uyu mUdugudu Munyankumburwa Jean Marie yavuze ko bazana aba baturage kugira ngo bige amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bashobore guhangana n’ingaruka z’iyi Jenoside.

Ati “Birumvikana ko binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yanavuze kandi ko iki gikorwa bamaze igihe bakora biyemeje ko kizakomeza kuko ari uburyo bwiza bwo gufata umwanya bakibuka Jenoside n’ingaruka zayo ngo bitazasubira.

Umwe mu baturage yavuze ko iki gikorwa bakoze ari icy’ingenzi kuko bituma yiyubaka n’abandi Banyarwanda muri rusange kandi ngo bakigira ku mateka y’ibyabaye kugira ngo bye kuzongera ukundi.

Aba baturage batanze inkunga baremera umwe mu bakecuru utishoboye banatera inkunga urwibutso.

[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages