00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Bombori bombori muri Sacco Jabana, bamwe barashinjwa kwikoreramo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 24 May 2014 saa 12:14
Yasuwe :

Miliyoni zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda niyo avugwa ko amaze gusohoka muri Koperative Umurenge Sacco Jabana ku buryo butubahirije amategeko yitizwa n’abakozi b’iyi Sacco.
Umwe mu banyamuryango ba Koperative Umurenge Sacco Jabana yahamagaye kuri telefone ya IGIHE ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2014, asaba ko twakora ubuvugizi kuko amafaranga yabo akoreshwa muri gahunda bwite za bamwe mu bakozi ba Koperative Umurenge Sacco Jabana yo mu Karere ka Gasabo bafatanije (…)

Miliyoni zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda niyo avugwa ko amaze gusohoka muri Koperative Umurenge Sacco Jabana ku buryo butubahirije amategeko yitizwa n’abakozi b’iyi Sacco.

Umwe mu banyamuryango ba Koperative Umurenge Sacco Jabana yahamagaye kuri telefone ya IGIHE ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2014, asaba ko twakora ubuvugizi kuko amafaranga yabo akoreshwa muri gahunda bwite za bamwe mu bakozi ba Koperative Umurenge Sacco Jabana yo mu Karere ka Gasabo bafatanije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uwo murenge, Shema Jonas.

Iki kibazo cyo gufata amafaranga muri Koperative Umurenge Sacco Jabana bivugwa ko kimaze igihe kigera ku mwaka, havugwamo uwari umuyobozi mukuru w’iyi Koperative Niyonsaba Joseph, abacungamutungo babiri b’iyi Sacco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana n’abandi; bikaba bivugwa ko hamaze gusohoka amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 20.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana

Ubwo IGIHE yageraga ku biro by’ Umurenge wa Jabana, hari hateraniye inama rusange y’abanyamuryango ba Koperative Umurenge Sacco barimo gushaka uburyo uwari umuyobozi mukuru w’iyi Koperative Niyonsaba Joseph yasimburwa nyuma y’aho ahagarikiwe ku mirimo kubera ibura ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 22 yabuze mu kindi gihe.

N’ubwo hashakwaga uburyo Niyonsaba yasimburwa, abari bitabiriye iyi nama bavugaga ko azize ubusa kuko yagiye avumbura amanyanga yakorwaga na bamwe mu bakozi ba Koperative Umurenge Sacco Jabana.

Umwe mu baganiriye na IGIHE utashatse gutangaza izina rye yabwiye IGIHE ko Niyonsaba Joseph azize amafaranga yagurijwe abakozi b’iyi koperative hamwe n’Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’uyu murenge mu buryo butazwi.

Uyu munyamuryango yagize ati: “Ikibazo cyacu ni Leta ikwiye kuza ikagikurikirana kuko birababaje kuba umuturage azana amafaranga ye abandi bakarushanwa kuyiguriza”.

IGIHE twaganiriye na Niyonsaba wari umuyobozi mukuru wa Koperative Umurenge Sacco Jabana wamaze kweguzwa atubwira ko yegujwe kubera igenzura yakorewe habura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 22.

Niyonsaba avuga ko aya mafaranga yari itike y’abanyamuryango bari bitabiriye inama rusange bakavuga ko ku bantu bari baje yongeyeho abantu 11 bari guhabwa amafaranga 2000frw buri muntu.

Niyonsaba Joseph wegujwe avuga ko yazize ko yavumbuye amakosa akanga kuyihererana

Niyonsaba yavuze ko kumweguza byaturutse ku buriganya yavumbuye kuri bamwe mu bakozi b’iyi Sacco kandi ngo nta bwo yari kubyihanganira. Naho amafaranga ibihumbi 22 bavuga ko yabuze akavuga ko ari ibintu bahimbye kuko nta ho ahurira no gutanga amafaranga; ngo ibi bikorwa n’abanyamabanga ndetse n’abacungamari ba Sacco.

Niyonsaba yagize ati: “Uwakoze igenzura Habamugisha Jean de la Paix nawe ari mu bantu basahura amafaranga y’abaturage kuko nawe naragenzuye nsanga yarahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 mu buryo butazwi ndetse abakozi bamuhaye iyo nguzanyo barirukanwe. Umucungamari Munyarugendo Paulin undwanya nawe yahawe amafaranga nta muntu ubizi, Umuyobozi w’umurenge Shema Jonas nawe yahawe amafaranga ku buryo butazwi ndetse n’abandi yose akaba agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Niyonsaba Joseph yongeye ati: “Icyo nzira ni ugushyira ahagaragara amakosa akorwa mu mafaranga y’abaturage. Impamvu rero bakora ibingibi ni ugushaka gutwikira ubujura bukorwa muri Koperative Umurenge Sacco muri Jabana”.

Abanyamuryango barasaba ko hakwirindwa ikintu cyahombya Koperative yabo
Abanyamuryango b'iyi Sacco ngo barambiwe ugushyamirana gukomeje kuyivugwamo

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Shema Jonas, yavuze ko ibyo Niyonsaba avuga ari ibyavugwa n’umuntu wese wasezerewe kuko yanenzwe asezererwa ku mugaragaro.

Shema yakomeje avuga ko amakosa yose adatuma umuntu yegura ahubwo ngo mu igenzura ryakozwe mu Murenge Sacco wa Jabana hagaragayemo amakosa akomeye ari na cyo cyatumye asezererwa.

Abajijwe ku kirego cy’uko nawe ari umwe mu baba basahura iyi Sacco, Shema yavuze ko nawe ari umuturage nk’abandi ati: “Nta kintu na kimwe naba narakoze ku buryo ntaguza amafaranga nk’abandi baturage ngo niteze imbere; ikibazo cyabaho ntishyuye”.

Abanyamuryango b'iyi Sacco ngo barambiwe ugushyamirana gukomeje kuyivugwamo

Nsanzimana Callixte watowe n’abanyamuryango ngo asimbure Niyonsaba Joseph yavuze ko afite inshingano zo kugirango Koperative Umurenge Sacco Jabana yongere gukorera mu bumwe.

Yagize ati: “Ibibazo bivugwa muri iyi Koperative byose bigomba kwiganwa ubushishozi bigakemuka niba hari koko n’abahawe amafaranga ku buryo budasonutse yose akagaruzwa nk’uko itegeko ribiteganya”.

Koperative Umurenge Sacco Jabana iri muri Koperative zatangiye kere kuko mu mwaka 2010 yari yaratangiye gukora.

Koperative Imirenge Sacco ni gahunda yatangijwe na Leta mu mirenge 416 igize uturere 30 tw’u Rwanda mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukorana n’ibigo byo kwizigamira.

Foto: Ribibi
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages