00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: COPEDU LTD yakoranye umuganda n’abaturage inabishyurira mituweli

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 26 September 2015 saa 03:27
Yasuwe :

Bamwe mu bayobozi n’abakozi b’ikigo cy’imari iciriritse COPEDU LTD, bakoranye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri n’abaturage bo mu murenge wa Kinyinya, bishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 36 muri bo.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU Ltd, Sano Anselme, yavuze ko nta muturage wagera ku iterambere adafite ubuzima buzira umuze.

Sano yagize ati “Ntabwo dushimishwa gusa no kubabikira no kubaguriza amafaranga, ahubwo twumva ko tugomba no kugira uruhare mu iterambere tugafasha n’abatishoboye. Ni muri urwo rwego twateganyije amafaranga ibihumbi ijana yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye.”

Abaturage batandukanye bakaba bahise bafunguza konti zo kwizigamira, nyuma yo gusobanurirwa ibyiza ndetse n’inyungu ziri mu gukorana na COPDU LTD.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gicikiza, mu Kagri ka Kagugu, Kajuga Gaspard, yashimiye iki kigo cy’imari iciriritse ku ruhare rwacyo mu iterambere, abashimira no kuba batekereje ku buzima bw’abaturage babishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Twabashimiye ko badashyize imbere inyungu zabo gusa, ahubwo batekereza no ku buzima bw’abaturage. Umuganda twakoranye uyu munsi watumye dukora inzira y’amazi kuko imvura yajyaga igwa agatera abaturage mu ngo akabasenyera kuko inzira yayo yari yarasibye.”

Akaba yakomeje abashimira ko babafashije mu gikorwa bari barimo cyo gushishikariza abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza, dore ko muri uyu mudugudu bamaze gutanga imisanzu y’ubwisungane ku gipimo cya 52%.

Iyi nkunga yatanzwe na Copedu yatumye ngo bagera hejuru ya 75% ku bufatanye bw’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bitanga icyizere ko mu Ukwakira abatuye uyu mudugudu bazaba bafite ubwisungane mu kwivuza 100%.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages