Iyi gahunda ngarukamwaka yatangijwe kuri uyu wa Gatanu, aho abanyeshuri bamuritse ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa, ubugeni n’ubuvanganzo bigishwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo bwerekanye imbuga ishashemo amabuye n’ubusitani bugezweho byakozwe ku ruhande rw’aho abanyeshuri b’amashuri yisumbuye bigira, banerekana umushinga wo gutunganya imbuga y’aho abanyeshuri b’amashuri abanza bazajya bakinira imikino itandukanye.
Uyu mushinga biyeganyijwe ko uzuzura utwaye Miliyoni 38.458.533 Frw, azatangwa ku nkunga y’ababyeyi, abaturanyi n’inshuti z’iki kigo.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rugando, Bihozagara Dominique, yabwiye IGIHE ko gahunda ya ‘Garuka Ushime’, ari urubuga rwo gufatanya mu burezi, ababyeyi, inshuti, abaturanyi n’abahize bakibona mu iterambere ry’ikigo kandi bakarigiramo uruhare.
Ati “Uburere duha abana si ubwiru, tugomba kumurika ibyo twagezeho tukanerekana ibyo duteganya, ndetse aho bikenewe tukagirwa inama z’ibyo twakora neza kurushaho, kugirango iri shuri rikomeze imihigo tujya imbere.”
Bihozagara yakomeje avuga ko imishinga bafite bizeye ko izagerwaho kuko iri shuri ribanye neza n’ababyeyi, abaryizemo ndetse n’abaturanyi nka Kigali Convention Centre &Radisson Blu n’andi mahoteli akomeye.
GS Rugando ifite amashuri abanza, icyiciro rusange cy’ayisumbuye n’amashami y’indimi n’ubuvanganzo, imibare n’ikoranabuhanga mu gukoresha za mudasobwa. Ryigamo n’abanyeshuri 1817, rigakoramo abakozi bose hamwe 53.
Ni ishuri kandi ryagize umusaruro mwiza mu mwaka ushize, aho abashoje amashuri yisumbuye batsinze ku ijanisha rya 97%, mu cyiciro rusange hatsinda 77%, naho mu mashuri abanza hatsinda 94%.
Urwunge rw’amashuri rwa Rugando ni ikigo kimaze kuba ubukombe mu bijyanye n’uburezi mu Karere ka Gasabo, kuko cyatangiye ari amashuri abanza mu 1976, mu 2002 hajya ishuri ryisumbuye rya Kacyiru.
Mu 2009 ubwo Leta yatangiraga gahunda yo kwigisha abana imyaka 12 ku buntu, iri shuri ntiryahatanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO