00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Habonetse umurambo w’umugabo watembanywe n’amazi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 January 2017 saa 01:28
Yasuwe :

Umurambo w’umugabo bivugwa ko yitwa Dr Kabera, wasanzwe munsi y’ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba mu Karere ka Gasabo yitabye Imana, bivugwa ko yatembanywe n’amazi y’imvura yaraye iguye kuri uyu wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yanyereye agwa mu muyoboro w’amazi uherereye i Gikondo ahazwi nka CGM.

Umurambo w’uyu mugabo ngo wabonywe n’abana bari hafi y’icyo kiraro muri iki gitondo ari nabwo bahitaga batabaza, ndetse n’abo mu muryango we bahageze bemeza ko ari umuntu wabo.

Umurambo wa nyakwigendera wagaragaye ufite ibikomere mu mugongo bikekwa ko ari ahantu yagendaga yikubita ubwo yatwarwaga n’amazi.

Bikimara kumenyekana polisi y’u Rwanda yahise ihagera ikura umurambo wa nyakwigendera mu mazi iwujyana ku bitaro bya Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Hitayezu Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo wasanzwe ku Kinamba yitwa Kabera Jean Damascene akaba ari mu kigero cy’imyaka 38.

Yakomeje avuga ko yaraye atwawe n’amazi ya ruhurura mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagali ka Kinunga; kuva yamutwara abari kumwe nawe bakaba bashakishije ijoro ryose, umurambo we uboneka mu gitondo.

Supt Hitayezu anavuga ko umurambo we wajyanywe kwa muganga, n’ipereza ryatangiye kugera ngo hamenyekane byinshi kuri ruriya rupfu.

Abantu bari benshi ahabonetse uwo murambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages