Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven, yavuze ko iyo nyubako izafasha abaturage guhabwa serivise nziza mu gihe gito dore ko uwo Murenge utuwe n’abaturage benshi.
Yagize ati “Ikintu cya mbere bizakemura n’uko ari abahabwa serivise n’abazitanga bazakorera ahantu hagutse kandi hisanzuye ku buryo bizafasha kwihutisha izo serivisi, ndetse bikazanatuma n’izitangwa zitangwa neza mu buryo bwiza kandi vuba.”
Yakomeje avuga ko Akarere ka Gasabo kihaye imihigo y’uko buri mwaka kazajya kubaka ibiro by’Umurenge bigendanye n’igihe, bitewe n’uko mu minsi mike iri mbere Imirenge izaba ifite imbaraga nk’iz’Akarere kuko biteganyijwe ko ubuyobozi buzarushaho kwegerezwa abaturage, ibi bikazatuma buri Murenge uzaba ufite ubushobozi bwo kugira abakozi benshi kurenza uko bimeze ubu.
Iyo nyubako nshya igendanye n’igihe y’Umurenge wa Kimironko bitaganyijwe ko izuzura mu mezi atandatu aho izaba ari igorofa y’amazu atatu hatarimo iyo munsi (Cave).



















TANGA IGITEKEREZO