Muri iyi gahunda izatangira ku wa 26 Nyakanga 2021, biteganyijwe ko abana bazajya bahabwa ubumenyi bw’ibanze mu kwirinda ibibazo bibugarije birimo Covid-19, ihohoterwa, inda z’imburagihe n’ubuzererezi.
Muri iyi gahunda kandi abana bazigishwa indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko iyi gahunda yateguwe ihabwa izina rya mu Mizi kuko byari bimaze kugaragara ko hari ibibazo biri kugenda bifata indi ntera mu rubyiruko kandi bigomba gukemurwa haherewe mu mizi.
Ati “Twateguye ubu bukangurambaga twise mu Mizi bitewe n’uko tubona ikibazo cy’abana baterwa inda kirushaho gufata intera. Cyane iyo turebye imibare y’abana batewe inda mu myaka itanu ishize barenga 3800 ikindi tukaba tubona turi mu minsi mibi ya COVID-19 ndetse n’abana bakaba baje mu biruhuko.”
“Aha rero twashatse igisubizo tubona ko tugomba gushaka uburyo tubikemurira mu mizi. Impamvu twafashe ijambo mu mizi ni uko igihugu kiba Igihugu kikarema kuko gifite abana, gifite urubyiruko rw’ejo hazaza ruzasimbura abakuze.”
Yakomeje avuga ko Igihugu kidashobora kugira ejo heza mu gihe urubyiruko rwacyo rwangiritse.
Ati “Igihe rero tuzaba dufite igihugu kidafite urubyiruko ruzima nta mizi y’Igihugu twaba dufite uyu munsi. Tubona ko urubyiruko ari rwo Mizi y’ejo hazaza tugomba ku rubungabunga, indi mpamvu ni uko tubona dukwiye gukemurira ikibazo mu mizi aho ari ubufatanye hagati y’ababyeyi, abana, ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere.”
Umwali yavuze ko buri ruhande nirukora ibyo rukwiye kuba rukora ari bwo ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda n’urubyiruko muri rusange bizakemuka.
Ati “Umwana niyumva ko agomba kwirinda ibiyobyabwenge, akirinda guterwa inda, akirinda kuzenguruka ngo ahure na COVID-19. Umubyeyi akumva ko agomba kurera umwana we neza akamutoza indangagaciro ndetse natwe nk’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa tugakurikiraho dufasha abo bose gushyira mu bikorwa gahunda nziza y’iterambere ry’igihugu ndetse n’uburezi burambye tubona ko ibibazo byugarije umuryango nyarwanda ndetse n’urubyiruko muri rusange bizakemuka.”
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!