00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside bikomeje kuba urusobe

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 5 September 2013 saa 01:27
Yasuwe :

Ibibazo by’abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Gasabo bikomeje kuba urusobe. Nyuma ya Uwonkunda Josiane wasabye gusubizwa imitungo y’ababyeyi be ahubwo bikamuviramo kuvanwa ku rutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Mugiraneza Innocent na we aratabaza Leta ngo afashwe gusubizwa imitungo y’ababyeyi be yanze gusubiza azira amaherere.
Mugiraneza Innocent mwene Munyaneza Faustin na Mukamuhutu Edith, arasaba imitungo y’ababyeyi be yagurishijwe na (…)

Ibibazo by’abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Gasabo bikomeje kuba urusobe. Nyuma ya Uwonkunda Josiane wasabye gusubizwa imitungo y’ababyeyi be ahubwo bikamuviramo kuvanwa ku rutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Mugiraneza Innocent na we aratabaza Leta ngo afashwe gusubizwa imitungo y’ababyeyi be yanze gusubiza azira amaherere.

Mugiraneza Innocent mwene Munyaneza Faustin na Mukamuhutu Edith, arasaba imitungo y’ababyeyi be yagurishijwe na nyirasenge, mu gihe uyu Mugiraneza yari mu kigo cy’imfubyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko Mugiraneza yabitangarije IGIHE, nyirasenge Mukaruzamba Francoise yagurishije imitungo y’ababyeyi be ndetse n’aho bakomokaho.

Mugiraneza yagize ati “Jenoside irangiye masenge ari we Mukaruzamba Francoise, yafashe isambu y’ababyeyi banjye afatanya n’iyo kwa sogokuru ubyara Data no kwa data wacu, bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ayigurisha uwitwa Mukama Abias mu mwaka wa 1995. Icyo gihe sinabaga iwacu i Ndera, kuko nabaga mu kigo cy’imfubyi. Ubwo naraje ntanga ikirego mu baturage, kuko ni ho ibirego byatangirwanga mu nama z’abaturage.”

Akomeza avuga ko yamaze gutanga ikirego abwirwa ko atarageza imyaka yo kuba yajya mu rukiko, bityo agomba kwihangana akabanza kugeza imyaka y’ubukure.

Nyuma yaje kujya mu ishuri ariga aba aretse kujya mu nkiko. Ati “Nabashije kugeza ikibazo cyanjye ahantu hose hatandukanye bashobora kumfasha kugikemura. By’umwihariko Minisiteri y’ubutabera, nasangaga bavuga ku bibazo by’imitungo yambuwe imfubyi za Jenoside, ariko nabuze uwandenganura kugeza mu mwaka wa 2011, ubwo hashyizweho Komisiyo igomba kwinjira mu bibazo by’abana b’imfumbyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iyo Komisiyo yari igizwe n’abantu baturutse muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), IBUKA, CNLG, Ingabo, Polisi, AVEGA, Uturere, ndetse n’abaturage batuye aho bazi ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugiraneza yagize ati “Ikibazo cyanjye, Komisiyo yaraje yemeza ko Mugisha agomba kunsubiza ubutaka bw’ababyeyi banjye, agasigarana ubwa sogokuru n’ubwa Data wacu, kuko ndi Umuzungura wa mbere wa Data. Bereka Mugisha aho agomba kumpa, basiga bateye imiyenzi itandukanya ahitwa ahanjye, ariko umugabo yaranagije yanze kuhampa.”

Uko inzego zinyuranye zinjiye mu kibazo

Nk’uko bigaragazwa na Mugiraneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, mu ibaruwa yandikiye Mugisha Erneste yo ku wa17 Gicurasi 2012 ifite No 254/070/02/2012 yamusabaga gutanga imitungo ya Munyaneza Innocent yaguze ku buryo butemewe n’amategeko, ibyo akabishingira ku nteko y’abaturage yo ku wa 14 Werurwe 2012.

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2012, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yandikiye Mugisha Erneste ibaruwa ifite No 2469/07.0102/2012, amusaba gusubiza Mugiraneza Innocent umutungo wasizwe n’ababyeyi be. Ibyo akabishingira ku mwanzuro wa Komisiyo yashyizweho ishinzwe gukurikirana ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, ushimangira uw’inteko y’abaturage yo ku wa 14 Werurwe 2012. Iyo baruwa igira iti “Usabwe kubahiriza uyu mwanzuro bitarenze itariki ya 30 Nyakanga 2012.”

Ibaruwa No 1092/08.25/CPHR/AS yo ku wa 02 Nyakanga 2013, Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yungirije, yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, amugaragariza ko inama rusange y’abaturage yateranye yiga ikibazo cya Mugiraneza Innocent, wambuwe imitungo yasizwe n’ababyeyi be, yemeje ko asubizwa isambu ndetse na Komisiyo yashyizweho na Minisitiri w’intebe iyobowe n’Umuvunyi mukuru wungirije igasaba ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kuyimuhesha kuko yagurishijwe n’utabifitiye ububasha.

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kudasiragiza umwana mu nkiko, bugafasha Mugiraneza Innocent gusubizwa imitungo yasizwe n’ababyeyi be ifitwe na Mugisha Erneste, kuko Munyaneza ayifiteho uburenganzira busesuye.

Ku wa 15 Gashyantare 2012, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ruburanishiriza ku cyicaro cyarwo imanza z’ubutegetsi, mu kirego cyihutirwa cyatanzwe na Mugisha Erneste ahagarika ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inteko y’abaturage yo ku wa 14 Werurwe 2012, mu gihe urubanza RC 0143/12/TGI/GSBO, mu myanzuro y’umucamanza yemeje ko ikirego cyatanzwe na Mugisha nta shingiro gifite, bityo nticyakirwa hashingiwe ku ngingo ya 339 y’Itegeko No 18/2004 ryo ku wa 20 Kamena 2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cy’abaturage

Inama rusange y’abaturage yateranye kuwa 15 Werurwe 2013 ndetse na Komisiyo yashyizweho na Minisitiri w’intebe, iyobowe n’Umuvunyi Mukuru wungirije, bemeje ko Mugiraneza Innocent asubizwa imitungo ye.

Iki cyemezo nticyigeze gishyirwa mu bikorwa n’ubwo inzego zinyuranye ariko zabitegetse. Cyongerewe ubukana n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu rubanza RAD 0044/12/TGI/GSBO rwakijije ku wa 12 Nyakanga 2013, maze rutesha agaciro cyafashwe n’umurenge wa Ndera ushingiye ku myanzuro y’inteko y’abaturage yo kuwa 14 Werurwe 2012.

Uru rubanza rwaciwe n’Umucamanza Yankurije Dative, bityo Munyaneza Innocent yimwa imitungo yasizwe n’ababyeyi be, yagurishijwe na nyirasenge atabifitiye uburenganzira. Na none kandi ibindi byemezo byafashwe n’izindi nzego byateshejwe agaciro, kuko nta mwanzuro n’umwe washoboye gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Ndizeye Willy aganira na IGIHE kuri iki kibazo yavuze ko iki kibazo akizi ariko ubwo byamaze kugera mu nkiko ubu byahagaze.

Ndizeye ati “Niba utanze uburenganzira ko umuntu ahabwa ibye undi na we akitabaza inkiko, ntacyo warenzaho ubutabera ni bwo bufata umwanzuro ku bibazo.”

Uwaguze n’uwagurishije bihakanye umwana

Ku murongo wa Telefone IGIHE twaganiriye na Mugisha Erneste bivugwa ko yaguze ubutaka bwa Se wa Mugiraneza Innocent, abugurishijwe na Mukaruzamba Francoise, atubwira ko yaguze ubutaka na nyira bwo; ati “Amasambu ya Munyaneza arahari, ni na yo atuyemo, nanjye ntuye mu butaka bwanjye. Nta muntu wigeze akora ku butaka bwe”.

Mukaruzamba Francoise, nyirasenge wa Mugiraneza Innocent aganira na IGIHE, nawe yavuze ko atigeze agurisha ubutaka bwa Mugiraneza. Ati “Data Ruhama Raphael yatubyaye turi abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa babiri. Data yapfuye nta munani atanze, kandi ntabwo nigeze ndya abana. Narabareze kugera bakuze, ahubwo uyu mwana amaze kwiga none ni bwo atangiye kuvuga ko nariye isambu ya se.”

Minisitiri w’intebe yashyizeho Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibibazo by’abana b’imfubyi za Jenoside bambuwe imitungo yabo mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikaba yarongerewe igihe kubera ko icyo yari yahawe cyageze hamaze gukemurwa ibibazo 300 mu 1200 byari byagaragaye. Ibi bisobanuye ko hakemutse ¼ mu bibazo by’imitungo byugarije abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages