Mu Kiganiro Mukamusoni na Kayitaba bahaye IGIHE ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma y’Umuganda wo gusukura no gutera ibiti muri uyu Mudugudu, uretse kuba bageze mu zabukuru, ubona ko banafite n’ubumuga batewe n’indwara, bagaragaje ko bishimira aho batujwe.
Mukamusoni w’imyaka 100, yavuze ko yari asanzwe atuye hafi y’uwo mudugudu w’icyitegererezo, aba mu kazu k’ibyumba bibiri hamwe n’abuzukuru be babiri, bagahora mu gahinda bitewe n’imibereho mibi.
Yagize ati “Ndeka mwana wanjye, ubu ureba ibyishimo mfite sinabikubwira ngo ubyumve. Ahantu nabanaga n’abuzukuru banjye, ntiwari gusanga duseka, twahoranaga umutima uhagaze kuko umuyaga warazaga ukagurukana uduce tw’amabati twari dutwikiriye akazu twabagamo. Kari akazu gato k’utwumba tubiri kandi kadateye n’icyondo, mbese byasaga no kuba hanze kuko n’imvura yaragwaga ikatunyagira.”
Uyu mukecuru ufite ubumuga bw’amaguru yabwiye IGIHE ko abumaranye imyaka isaga 40, yakomeje asobanura ko ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwita ku baturage.
Yagize ati “Mwana wanjye, ntiwakumwa ukuntu nishimye, ubu se udashimiye Perezida wacu nyakugira Imana washimira nde? Ubu nkubwije ukuri urabona ko namugaye amaguru, hashize imyaka irenga 40 ntabasha kugenda ariko ndumva ubu nkomeye. Ndumva mfite icyizere kuko ngiye gusaza neza, gusazira mu nzu nziza irimo sima.”
Ibi byishimo wabonaga ku maso ya buri wese watujwe muri uyu mudugudu, byongeye gushimangirwa na Kayitaba Alfred ufite abana babiri n’umwuzukuru. Umugore we yitabye Imana, na we agendera mu mbago.
IGIHE yasanze yicaye ku rubaraza rw’inzu yatujwemo avanywe mu Murenge wa Kacyiru.
Yagize ati “Inzu twari dutuyemo zari mu gishanga rimwe na rimwe imvura yagwa amazi akadutembaho, inzu zikarengerwa[….] abayobozi baradusuraga bakaza bakareba uko tumerewe bagasanga bitagezweho urabona nawe uko itumba rije tukuzurirwa. Nyuma baje kutubwira ko babonye andi mazu bagomba kugurana ayacu yari mu manegeka bakaduha ari ahazima.”
Yongeye ati “Iki gikorwa twacyakiriye neza, twashimiye cyane abategetsi b’iki gihugu cyacu badahwema kwita ku batishoboye. Ibi bintu, ngirango ubuyobozi bwa kera ntibwitaga ku batishoboye nk’uko bikorwa ubu.”
Aba bombi bavuze ko bari basanzwe banahabwa inkunga y’ingoboka, Leta y’u Rwanda iha abatishoboye bageze mu za bukuru, mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu mibereho ya buri munsi no kwiteza imbere.
Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abatujwe muri izo nzu, gukomeza kuzitaho no kwita ku bikorwa remezo bihari aho kuzifata nk’aho ari iz’akarere.
























TANGA IGITEKEREZO