Buri muryango wahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amafaranga y’uRwanda hamwe n’ibyangombwa byayo, ikigega cy’amazi ibikoresho byose byo mu nzu, ndetse n’inka za kijyambere.
Hategekimana Nicolas, umuyobozi wa Link Ministries, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha imfubyi n’abapfakazi gukira ibikomere.
Yagize ati “Imana yadushyize ku mutima gufasha abanyarwanda gukira ibikomere, kwiyunga ndetse no kwiteza imbere mu buryo burambye. Muri uyu mudugudu wa ‘Hope’hatuye imfubyi n’abapfakazi bo mu byiciro bitandukanye,twafashije abana b’imfubyi barenga 100 kwiga amashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza, ibi akaba ari ibintu bibaremamo icyizere cyo kubaho n’ejo hazaza.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Dr Mukabaramba Alivera, yashimiye abafatanyabikorwa bafasha leta kwita ku mibereho y’abaturage batishoboye, agaya abubaka inzu z’amabati zimeze nka nyakatsi.
Yagize ati “Ubundi abaterankunga badufashaga ndetse nayo twubakaga nka Leta y’u Rwanda wasangaga ari amazu buri mwaka dusubirayo gusana yaraguye, ariko nk’iyo urebye izi nzu ntabwo wayibarira imyaka ahubwo ni ukubamo ubuziraherezo.
Abaterankunga bakwiye kugendana n’igihe mu gutera inkunga abatishoboye. Mbere bajyaga bavuga ko bagiye gutera inkunga abatishoboye bakubaka inzu ziriho amabati ariko zimeze nka nyakatsi.”
Yakomeje asaba abahawe inzu kuzifata neza, dore ko ubusanzwe batari bafite aho baba ndetse n’inka bahawe bakazitaho kugira ngo zibashe kubakura mu bukene.






Ibitekerezo 0