00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bisi itwaye abagenzi yacitse feri iruhukira mu mukingo (Amafoto)

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 February 2015 saa 11:36
Yasuwe :

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ikorera sosiyete RFTC yavaga ahitwa Kagugu yerekeza mu Mujyi wa Kigali yakoreye impanuka mu Gakiriro ka Gisozi nyuma yo gucika feri kuri uyu wa Kabiri mu ma saa tanu z’igitondo abari bayirimo bararokoka.
Umwe mu bagenzi bari bayirimo witwa Safari Jean de Dieu, yemeza ko iyo modoka yakoze impanuka kubera kubura feri.
Safari avuga ko iyi Coaster barimo yacitse feri bakiri kure y’aho bakoreye impanuka nyuma y’aho abagenzi bose (…)

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ikorera sosiyete RFTC yavaga ahitwa Kagugu yerekeza mu Mujyi wa Kigali yakoreye impanuka mu Gakiriro ka Gisozi nyuma yo gucika feri kuri uyu wa Kabiri mu ma saa tanu z’igitondo abari bayirimo bararokoka.

Umwe mu bagenzi bari bayirimo witwa Safari Jean de Dieu, yemeza ko iyo modoka yakoze impanuka kubera kubura feri.

Safari avuga ko iyi Coaster barimo yacitse feri bakiri kure y’aho bakoreye impanuka nyuma y’aho abagenzi bose bamenyeye ko nta feri ifite bagahita batangira kwiyambaza Imana basenga kuko bumvaga ko igihe cyabo cyo gupfa kigeze.

Avuga ko nyuma yaho icikiye feri umushoferi wari uyitwaye yagerageje kugonga izindi modoka kugira ngo igabanye umuvuduko ariko biranga.

Yagize ati “ Shoferi byagezeho tukimara kugera kuri za dodani yanze guhagaraga ahubwo yonger umurego iriruka cyane biruma ahita ayikatira mu gahanda kagana kuri koperative ya Duhahirane ariko kuko hatereraga imodoka ibura ingufu zo gukomeza kuzamuka ihita itumanura mu mukingo uri munsi ya koperative yitwa COPCOM”.

Safari yemeza ko mubagenzi bose bari kumwe nta n’umwe wakomeretse uretse kuba bahungabanye kubera ubwoba bwinshi bari bafite.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages