00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Impanuka y’imodoka yishe abanyeshuri batatu na shoferi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 April 2017 saa 02:18
Yasuwe :

Impanuka y’ikamyo yatundaga ibitaka yahitanye abana batatu b’abanyeshuri n’umushoferi wari uyitwaye kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Providance Musasangohe, yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Gasanze mu ma saa sita, akavuga ko yaba yatewe no ku kubura feri kw’iyo kamyo.

Yagize ati “Igikamyo cya NPD COTRACO cyari kivuye gupakira itaka gicitse feri hanyuma kigonga abana batatu bari bavuye ku ishuri. Ku bw’amahirwe abandi bana babonye ko cyabuze feri bariruka barahunga, hari n’undi mugore cyari kigiye guhitana ariko Imana ikinze akaboko ntacyo yabaye.”

Yakomeje agira ati “Umushoferi wari uyitwaye nawe yakomeretse cyane, tumugejeje ku kigo nderabuzima cya Kabuye ahita yitaba Imana.”

Iyi kamyo yanasenye inzu y’umuturage iri hafi y’umuhanda impanuka yabereyeho, ariko nta muntu wari uyirimo.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, CIP Emmanuel Kabanda,nawe yashimangiye iby’iyi mpanuka avuga ko yahitanye abana batatu, umushoferi wari uyitwaye nawe agapfa ageze kwa muganga. Icyayiteye ngo ntikiramenyekana.

Impanuka y’ikamyo yatundaga ibitaka yahitanye abana batatu b’abanyeshuri n’umushoferi wari uyitwaye
Iyi mpanuka yanasenye inzu y'umuturage iri hafi y'umuhanda
Amapine y'imodoka yakoze impanuka yavuyemo atakara mu muhanda

Amafoto: Ishimwe Sam Kozeperi Gakire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages