Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kibenga, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeli cyanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa, Ingabo z’u Rwanda zihagarariwe n’Umugaba uyobora Brigade ya 204, Lt Col Frank Mutembe.
Lt Col Frank Mutembe yavuze ko RDF ishishikajwe no kugira uruhare mu kubaka ku umutekano urambye w’abaturage ushingiye no ku mibereho myiza yabo.
Ati “Abaturage bakwiye kubaho mu buzima bwiza, bakagira aho batura heza, bafite ibyo kurya bihagije, ibikorwaremezo, amashuri, bakabasha no kwivuza. Uyu ni wo mutekano urambye RDF yifuza kugiramo uruhare ishyigikira gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage."
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye ibikorwa bya Army Week,Dr Alivera Mukabaramba, ati" Tumaze igihe tubona ibikorwa ingabo zikora hirya no hino mu baturage, zivura abaturage, zubaka ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ibindi. Turabashimira ibikorwa byiza bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage".
Mukabaramba yasabye abaturage gukomeza kwita kuri gahunda zitandukanye za Leta zibafasha kwiteza imbere.
Umwe mu baturage bafashijwe, Mukahirwa Marie, yagaragaje ko anejejwe n’ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati” Nshimiye cyane abayobozi bacu by’umwihariko ndashimira ingabo zacu kubera igikorwa cyiza badukoreye. Njyewe mfite umuryango w’abantu 8 kandi twese baduhaye mutuel. Nkanjye maze iminsi ndwaye mu nda ubu bimbereye igisubizo kuko nzahita njya kwivuza. Rwose biranshimishije"
Mugenzi we Habimana Gregoire yagize ati” Njyewe mfite umuryango w’abantu barindwi. Nsanzwe mfite ubumuga ntabwo byari binyoroheye ariko ngize amahirwe kuko mbonye abagiraneza bamfashije. Iki gikorwa ni cyiza kiramfashije."
Mu bikorwa by’Ingabo bya Army Week muri uyu mwaka wa 2017, RDF yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga 5000; zigeza amashanyarazi akomoko ku mirasire ku bajyanama b’ubuzima ibihumbi 32; ibihumbi 120 by’abaturage baravuwe kuva muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga uyu mwaka. Abasirikare bakoze n’ ibikorwa bindi birimo kubaka ibikorwa remezo hamwe n’ibikorwa by’ubuhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO