00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Irondo ry’umwuga ryaranduye udutsiko tw’amabandi turimo "Abamenabeto"

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 21 May 2015 saa 12:31
Yasuwe :

Udutsiko tw’amabandi twakoreraga ku Gisimenti no mu Migina tuzwi nk’Abamenabeto, Onze Bule n’andi, ngo ubu ntitukiharangwa kubera ubufatanye bw’abaturage ndetse n’irondo ry’umwuga bituma uwo murenge uza ku isonga mu Mujyi wa Kigali.

Mu isuzuma ry’uburyo heswa imihigo mu mirenge igize Umujyi wa Kigali iba yarasinyanye n’Ubuyobozi bwawo ndetse n’ubwa Polisi, Remera yaje ku isonga n’amanota 76% bitewe n’uko wabashije guca burundu imitwe y’amabandi yahakoreraga ndetse abacuruza mu kajagari ku gataro bagashakirwa aho gukorera.

Bahugurwa na Polisi y'Igihugu

Nsabimana Vedatse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, yatangaje ko kuba baragize amanota ya mbere mu mutekano ari uko Irondo ryahawe ibikoresho, rigatozwa kandi rikaba rihemberwa igihe ku rwego rw’Umurenge.

Ati “Irondo ryacu riruzuye, rifite ibikoresho nk’amatoroshi,impuzankano(uniforms), ibitabo bandikamo abafashwe mbere yo kubashyikiriza polisi, kandi tubahembera igihe ku rwego rw’Umurenge ngo hato hatagira utugali tubura ayo kubahemba.”

Yakomeje avuga ko guca udutsiko tw’amabandi byagezweho bafatanije n’abaturage kuko bavugaga uwo bakeka maze irondo rikamugenzura kugeza afashwe na we akavuga abandi bafatanya.

Yagize ati “Nubwo tutavuga ko ubujura bwacitse ijana ku ijana ariko ibikorwa by’umutekano ni uguhozaho kandi turashimira abaturage kuko babidufashijemo batangira igihe amakuru ku wo bakeka uhungabanya umutekano.”

Nsabimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera

Kuba bataritwaye neza ku bijyanye n’isuku kuko bagize amanota 49 gusa, Umuyobozi w’Umurenge wa Remera yavuze ko aho baguye bahazi bityo bakaba barafashe ingamba mu kuzamura isuku.

Ati “Aho twaguye turahazi,hari uduce dutuwe nabi nka Kangondo ya I n’iya II, abo rero twabasabye kujya bakora umuganda buri wa gatandatu kugira ngo bazamure isuku aho kurindira umuganda wa rimwe mu kwezi.”

Mu rwego rwo guhangana n’abanyagataro batezaga isuku nke ndetse n’umutekano muke mu muhanda, Umurenge wabashakiye aho gukorera ndetse bakaba barimo gukorerwa ubuvugizi ngo babe baterwa inkunga.

Mukamwiza Josiane umuyobozi w’Ishyirahamwe Abunze Ubumwe bakoraga ubucuruzi bw’agataro mu bice bya Gisimenti na Remera avuga ko bafite itandukaniro na mbere.

Ati “Hano ayo ucuruje yose n’iyo yaba make urayacyura ariko mbere wasanganga batwirukankana,bakabitwaka, tugafungwa ku buryo nta nyungu akenshi twabonaga.”

Abacuruzaga agataro ubu babonye aho gukorera n'ibicuruzwa bya bo birushaho kugira agaciro

Mukashema Laetitia we ngo yafunzwe gatatu, inshuro nyinshi ngo yavaga iwe yasezeye ku bana be kuko yabaga atizeye ko agaruka.

Ati “Kuba dufite aho dukorera birashimishije, mbere navaga mu rugo nasezeye abana kuko uretse no gufungwa n’imodoka yabashaga kungonga ndimo gucungana n’irondo ngo ritamfata.”

Nk’uko Intero y’Umujyi wa Kigali ari Isuku, Umutekano, Umurimo unoze kandi wihuse, abaturage bashishikarizwa kugira uruhare mu Isuku bishyura amafaranga y’ibishingwe ndetse banatanga amafaranga y’umutekano kugira ngo abakora irondo babashe kwishyurwa ku gihe.

Imihigo irimo kugenda isuzumwa yahizwe mu kwezi kwa 12 muri 2014, mu kwezi kwa gatatu hasuzumwe uburyo igenda ishyirwa mu bikorwa ari ho umurenge wa Remera wabaye uwa mbere mu mutekano, ibyo bikorwa bikaba bikomeje kuko muri uku kwezi (Gicurasi) hazasuzumwa ikindi gice cya kabiri, amanota y’Isuku n’umutekano agateranywa Umurenge ubaye uwa mbere ugahembwa imodoka.

Mbere yo gutangira akazi bahabwa ibikoresho n'amabwiriza bagenderaho
Bakora irondo kinyamwuga kuko baba barahuguwe n'Abashinzwe umutekano b'umwuga

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages