Mu kigo cy’ ishuri Doctrina Vitae riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali haravugwa abajura binjira aho abanyeshuri b’abakobwa baryama, bakabiba inkweto n’imyambaro.
Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga muri iri shuri batangarije IGIHE ko abo bajura basimbuka igipangu bakinjira mu kigo imbere aho abakobwa barara bakabiba ikweto, imyenda n’ibindi bitandukanye.
Amazina yabo yahinduwe nk’uko babyifuje...
Uwimana yiga mu mwaka wa 4 w’Ibaruramibare, yatangarije IGIHE ko hari bagenzi be bibwe inkweto. Yagize ati ”Njyewe ntibaranyiba ariko hari bagenzi banjye bibwe inkweto kandi bari bazisize muri doro(dortoire/ uburyamo)). Sinamenye igihe abo bajura binjirira.”
Undi nawe ati “Ntawe uzi igihe abo bajura bazira, ariko baba bavuye inyuma y’ikigo bakaza muri doro bakatwiba. Twe turacyeka ko bava mu baturage kuko ikigo cyacu gituranye n’abaturage cyane. Batwiba inkweto n’imyenda isanzwe.”
Ahobamuteze Gaspard Umuyobozi w’ishuri ryigenga Doctrina Vitae yatangarije IGIHE ko icyo kibazo cy’abajura gihari, ariko bafashe ingamba.
Yagize ati “Abajura barahari ariko nta wavuga ko bikabije, ni ba bandi b’ingegera baza bakiba inkweto z’abanyeshuri. Ubu twafashe icyemezo cyo gukaza uburinzi, n’ejo hashize hari uwo twafashe tumushyikiriza ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abanyeshuri n’ababyeyi barerera muri Doctrina Vitae badakwiye kugira impungenge ngo kuko iki kibazo bagihagurukiye.



















TANGA IGITEKEREZO