00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ishuri ryafunzwe, abanyeshuri bari mu gihirahiro

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 30 September 2015 saa 01:00
Yasuwe :

Kuri uyu wa 30 Nzeli, ubuyobozi bw’ ishuri ryigisha ubumenyi ngiro ry’umuryango utegamiye kuri leta witwa Dukomere Ku Muco wacu, rivuga ko abanyeshuri baje kwiga mu gitondo basanga ishuri bigiramo hariho ingufuri.

Mukundiyukuri Christiane, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango yabwiye IGIHE ko, ku munsi w’ejo hashize bakoze nk’uko bisanzwe, abanyeshuri baza kwiga ariko ngo ntago bazi umuntu waje agashyira ingufuri ku nzu bakoreramo.

Yagize ati:” Twe twaje dusanga inzu iriho ingufuri, ariko ndakeka na nyir’inzu dufitanye ibibazo yabanza akatubwira mbere y’uko ayifunga. Naho ibijyanye no kwishyura ubukode, twarishyuye. […]”

Mukundiyukuri akomeza yikoma ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata riherereyemo, avuga ko ari bwo bushobora kuba bwafunze iyo nzu kuko ngo n’ubundi basanzwe bagirana ibibazo, aho atanga urugero rw’ukuntu bwashatse gusenya itorero ry’uyu muryango ribyina imbyino gakondo.

Twashatse kumenya niba koko iyo nzu atari nyirayo wayifunze bitewe n’uko batishyura ubukode, maze tubaza Mukasangwa Venancie nyir’iyi nzu bakoreramo, asubiza ko ari we wayafunze kubera ko bamaze amezi atatu batishyura.

Yagize ati:” Ni njye wayafunze kuko bari bamaze amezi atatu batishyura.

Nahamagaraga buri gihe umugabo twumvikanye gukodesha iyi nzu agahora ambeshya ngo ndi kuri banki ngiye kubikuza amafaranga. None nanjye nari ndambiwe! Bashaka kureba inyungu zabo batitaye ku zanjye! Amafaranga 300,000 ni menshi! […]”
Ubwo twageraga ku kicaro cy’iryo shuri, twasanze abanyeshuri bari hanze nabo bashobewe batazi uko biri bugende.

Iri shuri rifasha abahoze ari indaya ndetse n’urundi rubyiruko rutishoboye kubaha ubumenyi ngiro bugamije kubategurira ejo hazaza heza ribubakamo ubushobozi. Riherereye mu murenge wa Gatsata akarere ka Gasabo. Ryatangiye gukora muri Kanama 2014 rikaba rifite abanyeshuri 54.

Nubwo abayobozi b’ishuri na nyiri amazu bari kwitana ba mwana, abanyeshuri baribaza niba biza gukemuka ngo bakomeze amasomo yabo.

Umwe mu banyeshuri yagize ati "Twebwe ntituzi n’impamvu barifunze... twaje kwiga nk’ibisanzwe dusanga harafunze, iyaba bari badukinguriye tukiyigira"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages