00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Minagri yatsembeye abayishyuzaga imyaka yabo yaranduye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 29 April 2015 saa 09:24
Yasuwe :

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yatsembeye abaturage bayishyuzaga imyaka yaranduwe ahanyujijwe umuyoboro w’Amazi mu gishanga cya Nyagisenyi na Rufigiza gifite hegitari 240, kiri mu Karere ka Gasabo.

Ibi Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yabitangaje mu nama yagiranye n’abaturage bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi na Rufigiza baturuka mu Murenge wa Nduba na Kinyinya bavuga ko yabangirije imyaka.

Mu gihe abaturage bo muri iyi Mirenge bataka igihombo gikomeye batewe no kurandurirwa imyaka bakanasaba ko iyi Minisiteri yabariha ibyangijwe, ariko MINAGRI irabihakana ikavuga ko idashobora kubariha kuko mu gutegura ingengo y’imari batateguye ibyo kwishyura.

Musabyimana Emanuel ushinzwe ishami ryo gukoresha neza amazi mu buhinzi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi RAB, yagize ati “Iyo dutegura ingengo y’imari ntabwo ibijyanye no kwishyurwa tubishyiramo, ahubwo abahinzi bategurwa mbere bitewe n’uko bagomba kumva ko hari ibyo bagomba kwigomwa mu rwego rwo kugira ngo na bo bagerweho n’ibikorwa remezo”.

Yakomeje avuga ko bigoye guhakana ko abaturage batangirijwe imyaka mu gihe bo baba babyemeza ariko avuga ko bashyizeho komisiyo ihuriweho n’abahinzi bahinga muri iki gishanga n’abakozi b’iyi Minisiteri mu rwego rwo kugira ngo bakemure ibi bibazo.

Abaturage bangirijwe imyaka bashinja Minisiteri kunyuza umuyobo w’amazi mu masambu yabo itabibamenyesheje.

Rutikanga Augustin utuye mu Kagari ka Ngara Umurenge wa Bumbogo, avuga ko atiyumvisha uburyo abantu bategura igikorwa cyo kunyuza umuyoboro mu masambu y’abaturage batabizi cyangwa se batarakoranye inama.

Ati “Twe rwose twararenganye kandi rwose aka ni akarengane kuko twashidutse bari kurandura imyaka yacu ku buryo njye ibijumba n’ibishyimbo nari narahinze nashidutse babiranduye byose”.

Mukangarambe utuye mu Murenge wa Remera na we avuga ko atiyumvisha uburyo abantu bahuka mu sambu rifite banyiraryo bakariteramo imbago kandi banyir’ubwite batabizi.

Ati “Baraje mu butaka bwacu bahatera ibiti twababaza abo ari bo bakavuga ko batazi benebyo ngo na bo bari ku kazi. Ubu nta rubingo rw’inka na rumwe nkigira kubera bo none se ubwo tuzajya twishingira amakosa yabo?”

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, MINAGRI yashyizeho komite igizwe n’abantu 12 barimo abahinzi n’abakozi bayo, ndetse n’abatekinisiye bakoraga iyo miyoboro, bakazigira hamwe uburyo cyakemuka burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages