00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo:Abayobozi b’imidugudu itanu beguriye rimwe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 March 2016 saa 12:17
Yasuwe :

Abayobozi b’imidugudu itanu yo mu tugari twa Nyamabuye, Nyamugari na Karuruma mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo beguye ku mirimo yabo mu gihe kitageze ku kwezi batowe n’abaturage.

Abeguye ni Umukuru w’Umudugudu w’Amarembo mu Kagali ka Nyamugari witwa Kamuzinzi,umukuru w’Umudugudu w’Akamwunguzi, Kayiranga Muzamiru, Niyomugabo Viateur wa Ndengo mu Kagari ka Nyamabuye, Bamurange Cesalie wa Rwesero na Munyaneza wa Nyagasozi mu Kagari ka Karuruma.

Aba bose beguye ku mirimo yabo ku wa kane tariki ya 3 Gashyantare 2016.

Aba bayobozi bari basanzwe muri manda yacyuye igihe, bongeye kugirirwa icyizere n’abaturage tariki ya 8 Gashyantare 2016 barabatora.

Amakuru agera ku IGIHE aravuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata bwari bwabujije aba bakuru b’imidugudu kongera kwiyamamaza muri iyi manda.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gatsata, Uwinkindi Angelique, wasigariyeho umuyobozi w’Umurenge uri mu kiruhuko cy’akazi, yatangarije IGIHE ko ibyo aba bayobozi bavuga atari ukuri.

Yagize ati “Amabaruwa y’ubwegure bwabo bose bayazanye ku Murenge ku wa Kane, nibo ubwabo bayanditse nta wabashyizeho igitutu ngo begure. Ubwegure bwabo ntiburasuzumwa ngo bwemezwe.Nta gikuba cyacitse kuko si ubwa mbere abakuru b’imidugudu begura, gusa wenda nuko aba beguye nyuma y’igihe gito batowe.”

Uwinkindi ahakana yivuye inyuma ko nta muyobozi w’Umurenge wa Gatsata wasabye aba bayobozi b’imidugudu kwegura, ariko kandi ngo bajyaga bahwiturwa.

Ati “Bajyaga bahwiturirwa gukora neza, kandi ibyo ni ibisanzwe.”

Akarere ka Gasabo kagiye gukurikirana iki kibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yatangarije IGIHE ko iby’uku kwegura atari abizi, ariko ngo agiye kubikurikirana.

Yagize ati “Sinari mbizi ngiye kubikurikirana menye icyatumye aba bayobozi b’imidugudu itanu bose bafata icyemezo cyo kwegurira umunsi umwe. Tuzareba uburyo babikozemo niba aribo bayiyandikiye ubwabo cyangwa niba hari ukundi byagenze.”

Meya Rwamurangwa yakomeje avuga ko nyuma yo gusuzuma amabaruwa y’ubwegure bw’aba bakuru b’imidugudu, bazareba icyo amategeko abivugaho bakabona kubasubiza.

Umurenge wa Gatsata uherereye muri iki gice

emma@igihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages