Uru ruganda rwa Hima Cement rwatanze iyi nkunga kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata nyuma y’aho Akarere ka Gasabo kagaragaje ko kabuze inkunga y’amafaranga yo kuzuza inzu kari katangiye kubakira aba baturage birukanywe mu gihugu cy’abaturanyi.
Aganira na IGIHE, Rwamurangwa Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yemeza ko nyuma y’aho iyi nkunga y’isima itanzwe aba banyarwanda mu kwezi kwa Gatandatu bazaba bimukiye mu nzu zabo kuko icyaburaga gusa ari ubushobozi.
Ati “Ubu bwunganizi turabufata nk’igikorwa cy’agaciro gakomeye cyo kunganira abatishoboye kuko gifasha abatishoboye kugira ngo babone icumbi. Kuba bagikoze rwose ni igikorwa cy’indashyikirwa kandi nizeye ko kizihutisha imirimo ku buryo mu kwezi kwa Gatandatu bazaba bimukiye mu nzu zabo”.
Edisa Mukankusi w’imyaka 60 wirukanywe muri Tanzania avuga ko iyi nkunga y’isima bayakiriye neza cyane kuko bizeye ko kigiye gutuma inzu bubakiwe zuzura.
Ati “Turishimye cyane kuko aha turi tubayeho nabi cyane bitewe n’uko mu cyumba kimwe usanga tubamo turi imiryango irenze ine cyangwa itanu, kuba rero tubonye iyi nkunda twizeye ko mu minsi ya vuba tuzaba twimukiye mu nzu zacu”.
Mbabazi Jenesta umubyeyi w’abana umunani ubana n’imiryango Irindwi (7) mu Cyumba kimwe na we avuga ko yishimiye iyi nkunga n’ibyishimo byinshi birenze bitewe n’uko ibaha icyizere cy’uko mu minsi iri imbere bazaba bari mu nzu zabo.
Yagize ati “Tuba mu cyumba kimwe turi imiryango irindwi ku buryo tubayeho nabi cyane kuko iyo ikintu kibuze umuntu akeka n’uwo utamwibye, iyi nkunga n’icyizere kuri twe ko tugiye kubona inzu zacu nk’abaturage bari mu gihugu cyabo”.
Iyi nkunga y’isima y’imifuka 750 ikaba ije yiyongera kuri miliyoni 150 babonye mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha aba banyarwanda yatanzwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abacuruzi, abakozi b’amasosiete n’abakarere bo muri aka Karere ku buryo yizeye ko izi nzu zigiye kuzura.



















TANGA IGITEKEREZO