Umuyobozi w’ishami rya REG rya Kacyiru rikorera mu mirenge ya Kacyiru, Gisozi, Kimihurura na Kinyinya, Emmanuel Bimenyimana yabwiye IGIHE ko bafashe uyu mugabo kuri uyu wa Kabiri ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura uko abafatabuguzi bakoresha umuriro.
Avuga ko Hitimana basanze hari ibikoresho acomeka ku muriro utanyuze muri mubazi.
Ati “Twari mu igenzura risanzwe. Twasanze rero hari urusinga yanyujije ku ruhande, izindi nsinga ebyiri zanyuze muri mubazi ariko rumwe ntabwo rwanyuzemo. Mubazi ye ni iyo mu bwoko bw’iziijyamo insinga eshatu. Hariya basudirira yakoreshaga umuriro niyo mubazi ye yaba nta muriro yaguriyemo.”
Yavuze kandi ko ibyo uyu mugabo yakoze ari nko gufata umuriro uvuye kuri REG ugahita uwukoresha nta handi unyuze, nta n’umuntu ukubarira uwo ukoresha.
Hitimana Salvator we yabwiye IGIHE ko atari azi ko akoresha umuriro mu buryo butemewe kuko ngo yaguraga umuriro buri munsi.
Ati “N’uyu munsi naguze umuriro ushiramo nshyiramo undi, ushiramo abandi dukorana nabo bashyiramo undi. Sinigeze niba umuriro.”
“Simbyemera kuko tekinoloji yabo igezweho. Kuva batera iriya Cashpower (mubazi) sindigera ngeramo. Ni abakozi ba EUDCL baza bakabikora.”
Yavuze ko amaze imyaka itatu akoresha iyi mubazi ariko ngo atari azi hari ikosa ririmo kuko ngo akoresha umuriro wa 5,000 FRW ku munsi.
Emmanuel Bimenyimana yavuze ko bidashoboka ko atari uyu ukekwaho kwiba amashanyarazi abizi kuko ntawafasha umuntu gukoresha umuriro ku buntu atabimusabye.
Yavuze kandi ko nubwo atahita yemeza ko ari yo mpamvu, bishoboka cyane ko kwiba umuriro mu buryo nk’ubu bifite aho bihuriye n’inkongi zimaze iminsi zibasira udukiriro.
Yasabye abantu kujya basaba serivisi zose zijyanye n’amashanyarazi kuri REG bakabaha abakozi babo bizewe, ntibakoreshe abo babonye bose mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Uyu mugabo ushinjwa kwiba amashanyarazi yahise ajyanwa mu bugenzacyaha ngo bumukurikirane.
Umuntu ufashwe yiba amashanyarazi iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku mwaka cyangwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu.
























TANGA IGITEKEREZO