Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri abakozi b’Akarere ka Gasabo batangiye igikorwa cyo kugenzura isuku muri hoteli na restaurant mu rwego rwo kugira ngo yitegure abashyitsi b’abanyamahanga bateganya gusura u Rwanda mu minsi iri mbere.
Muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi bw’isuku mu Karere ka Gasabo, Restaurant yitwa “514” iherereye mu Murenge wa Remera yaciwe ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 kubera isuku nke.
Umwe mu bakozi bayikoramo witwa Micomwiza nyuma yo gucibwa ihazabu yagize ati “Rwose twishimiye kuba badusuye n’ubwo badutunguye gusa tubijeje ko mu cyumweru kimwe gusa tuzaba twakosoye amakosa yose babonye arimo kuba tuvanga inyama z’inka, ihene n’amafi no kuba abakozi bacu nta byemezo bya muganga bafite.”
Nyirabahire Langwida, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gasabo yabwiye Itangazamakuru ko iri genzura bari basanzwe barikora, ariko barikoze mu rwego rwo kwitegura abashyitsi b’abanyamahanga bateganya gusura urwanda mu minsi iri mbere mubikorwa bitandukanye birimo no kwita ingagi amazina.
Yagize ati “Mu jambo rimwe navuga ko hari icyagiye cyiyongera uretse ko mu maresitora nk’uko namwe mwagiye mubibona hakirimo urugendo rurerure kuko hari aho usanga ibikoresho byo mu gikoni batabiha igihe cyo kubisukura kandi n’aho bakorera haracyari urugendo rurerure rwo gukosora isuku yaho bitewe n’uko hari ababika inyama, amafi n’inyama z’inka ahantu hamwe kandi atari byiza”.
Yakomeje agaragaza ko muri aya mahoteli basuye batunguye muri rusange basanze nta kibazo cy’umwanda afite uretse harimo akivanga imyanda ibora n’itabora n’akoresha abakozi batambaye imyenda y’akazi no gushyira ibintu mu mashashi ku buryo ari byo gusa bayasabye gukosora.
Gorillas Golf Hotel na Grand Legacy ndetse n’iyi 514 Restaurant, ni zo aba bakozi b’Akarere ka Gasabo bagenzuye bareba uko isuku yazo yifashe.



















TANGA IGITEKEREZO