Mu tugali dutandukanye mu murenge wa Rutunga akarere ka Gasabo, abaturage bavuga ko bibasiwe n’abajura babiba imyaka mu mirima cyane cyane imboga n’ibinyamisogwe bikiri mu mirima bikagurishwa mu isoko rya Kimironko no mu yandi masoko atandukanye y’Umujyi wa Kigali.
Abaturage bavuga ko Rutunga ifite ubutaka bwera cyane bugakunda guhingwa ho imbuto zigurwa cyane n’abacuruza imboga bo mu masoko atandukanye muri uyu mujyi wa Kigali.
Bakunze guhinga cyane intoryi, pavuro, ibishyimbo, amashaza n’ibindi bihingwa bitandukanye, abajura bakabyiraramo bikiri mu mirima bakabigemura mu masoko cyane cyane irya Kimironko na Nyabugogo.
Mukagasana wo mu mudugudu w’Indatemwa yabwiye IGIHE ko babyuka mu gitondo bagasanga ibishyimbo n’amashaza mu mirima byasaruwe ku buryo nta we uzasarura ibyumye kandi bishobora kubakenesha.
Yagize ati “Buracya mu gitondo ugasanga babirandaguye ku buryo abaturage bibakomereye kumenya ababiba kandi iyo ariho wari uteze amakiriro nta kuntu utagira impungenge.”
Uwingabire Thomas umwe mu basore bo mu Kagali ka Kabaliza yatangaje ko abiba imyaka bajya kuyigurishiriza mu masoko nka Kimironko, Nyabugogo n’ahandi mu mujyi wa Kigali nk’uko babibwiwe n’umwe baherutse gufata.
Yagize ati “Duherutse gufata umusore n’ubwo ntavuga izina rye, yatubwiye ko uwo murima w’intoryi yari awusaruyemo bwa gatatu kandi yazindukagaga mu gicuku akajya mu isoko rya Kimironko , Nyabugogo n’ahandi akagurishirizayo n’abacuruza imboga muri ayo masoko bugacya yagarutse.”
Undi mukecuru wanze ko izina rye ritangazwa mu mudugudu wa Nyakabanda mu Kagali ka Gasabo yatangaje ko abajura biba imyaka baduka cyane iyo imbuto zihenze.
Yagize ati “Sinari mperutse kumva ubwo bujura bwo mu mirima, nubwo bataranyiba ariko abaturanyi banjye barataka, ni ibintu byadutse vuba kuko ubu imboga zihenze cyane ku masoko.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Rutunga, Kimenyi Burakari yatangaje ko nyuma y’inama y’umutekano imaze ibyumweru bibiri ibaye abaturage bamwe bashyizeho amarondo y’umwuga abandi bakiyemeza kuyirarira kugira ngo bahangane n’icyo kibazo.
Yagize ati “Ubwo bujura twashatse uburyo bwo kuburwanya , kuko mu nama y’umutekano abaturage bamwe nko mu mudugudu w’Indatemwa, Kibenga na Kacyatwa bashyizeho irondo ry’Umwuga bazajya bahemba naho mu yindi midugudu abaturage biyemeje kujya bakora amatsinda yo kwirarira irondo bakicungira umutekano.”
Burakari yavuze ko ubwo bujura butari busanzwe ndetse ko n’ubwakorwaga muri centre z’ubucuruzi bwo kubombora amazu irondo ry’umwuga ryaburwanyije bugacika.
Umurenge wa Rutunga ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo, ukaba ari umwe mu mirenge ibarirwa muy’icyaro aho abaturage benshi usanga batunzwe ubuhinzi bw’imbuto cyane kubera ko ari ahantu harumbuka.



















TANGA IGITEKEREZO