00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ubuyobozi bwakanguriye abaturage kwita ku isuku yo mu buriri

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 12 January 2016 saa 08:24
Yasuwe :

Mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku isuku, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata bwasabye abaturage kwita ku isuku muri rusange, by’umwiriko iyo mu buriri.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gatsata, bavuze ko bazinduka bajya mu mirimo itandukanye, bagataha baguye agacuho bigatuma batita ku isuku uko bikwiye by’umwihariko iyo mu buriri.

Byukuzenge Dative ni umubyeyi ufite abana batatu, yatangarije IGIHE ko imirimo y’urudaca ahorana, ituma rimwe na rimwe adakora isuku uko bikwiye.

Ati “Mbyuka igicuku njya kurangura ibyo ncuruza, nta mukozi ngira wo kumfasha, hari igihe rero nibagirwa kwita ku isuku uko bikwiye, gusasa uburiri mbikora kuwa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru, kuko mu yindi minsi ntaha naguye agacuho.”

Rutaganda Mussa, yavuze ko isuku yo mu buriri ikunda kumwibagira. Ati “Urabona nkanjye w’umusore, mbyuka niruka njya gupagasa mu igaraje, kugira ngo rero nibuke kubanza gukora isuku mu buriri ni ibintu bikunze kunyisoba cyane.”

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku isuku tariki ya 12 Mutarama 2016, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Urujeni Getrude, yasabye abaturage kwita ku isuku, cyane cyane iyo mu buriri.

Yagize ati “Turabibutsa ko isuku ihera mu cyumba iwawe, mu buriri bwawe, ukahasukura ndetse utibagiwe n’ibiryamirwa.”

Yavuze kandi ko kugira isuku ku mubiri, ndetse no mu rugo ari inshingano za buri muturage, ariko kandi ngo ubuyobozi bufite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Muri iki cyumweru tuzakora ubukangurambaga butandukanye, ndetse hazabaho no kugenda urugo ku rundi, tugenzura isuku.”

Si ibi gusa kandi, kuko hazabaho no gukomeza gutoza abaturage gutera ubusitani n’ibiti kugira ngo babone n’umwuka mwiza wo guhumeka. Hazabaho n’igikorwa cyo kugenzura isuku ahahurira abantu benshi, mu magaraje , ku bitaro, ku bigo by’amashuri n’ahandi.

Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku isuku, gifite insanganyamatsiko igira iti “Nitwite ku isuku yo mu ngo n’ahahurira abantu benshi, tubungabunge ubusitani.”

Mu Karere ka Gasabo, ubuyobozi bwasabye abaturage kwita ku isuku yo mu buriri
Muri iki cyumweru cyahariwe isuku, kwita ku busitani biri mu by'ingenzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages