00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ufashwe acururiza ku gataro ategekwa gusinyira ko yahawe inkunga

Yanditswe na

Umutoni Rosine.

Kuya 21 October 2015 saa 11:16
Yasuwe :

Abagore bacururiza ku gataro mu buryo bivugwa ko butemewe bo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu, bavuga ko iyo bafashwe mbere y’uko barekurwa ubuyobozi bubahata gusinyira ko bahawe amafaranga yo kwiteza imbere angina n’ibihumbi 250 kandi ntayo barabona.

Aba bagore ngo bafatwa n’abashinzwe irondo rya ku manywa bakajyanwa ku biro by’akagari ka Batsinda aho babahata gusinyira inkunga batarabona mbere yo kubarekura.

Nk’uko bamwe babibwiye TV1, iyo bagejejwe ku kagari basabwa gusinya inyandiko ivuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 250 yo kwiteza imbere bari baremerewe.

Umwe muri aba bagore yagize ati “Baragufata bakagutegeka gusinyira ko wafashe amafaranga ibihumbi 250, kandi ntayo bigeze baduha.”

Undi ati “Barakubwira ngo sinyira aya mafaranga, ukareba ukuntu uri businyire amafaranga utafashe [...]bikakuyobera ariko ugapfa gusinya kugira ngo urekurwe.”

Aba bagore bakomeza bavuga ko batajya bahabwa urupapuro basinyeho ahubwo rusigara ku biro by’akagari, iyo babarekuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Mugabo Dani, yahakanye ayo makuru avuga ko nta wucururiza ku gataro usinyishwa abwirwa ko yahawe amafaranga y’inkunga kuko ataranasohoka.

Yagize ati “Ibijyanye n’izo nyandiko bavuga babasinyisha, byari koroha wenda iyo mbona nka kopi yazo; ntabwo ibyo bibaho.”

Abakora ubu bucuruzi bukunze kwitwa ubwo mu kajagari mu kagari ka Kagugu, bivugwa ko banze kujya mu isoko bagiye boherezwamo, ibi ngo bigatuma abakora ubwo bucuruzi barushaho kwiyongera, kandi bigahombya abemeye kujya gucururiza muri ayo masoko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages