00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umubyeyi w’imyaka 55 yaburiwe irengero, umuryango we uratabaza

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 May 2014 saa 08:49
Yasuwe :

Umutesi Speciose wari utuye mu mudugudu wa Bugarama, Akagali k’ Agateko mu Murenge wa Jali, akaba yari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Gatsata yaburiwe irengero.
Uyu mubyeyi w’ imyaka 55 y’amavuko afite umugabo n’abana 10. Umuryango we uvuga ko yavuye mu rugo tariki ya 2 Gicurasi 2014 saa tatu za mu gitondo, agiye gusura umuvandimwe we Mukarutesi utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Bavuga ko yagiye mu modoka itwara abagenzi rusange, aviramo ku cyapa kiri hafi ya (…)

Umutesi Speciose wari utuye mu mudugudu wa Bugarama, Akagali k’ Agateko mu Murenge wa Jali, akaba yari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Gatsata yaburiwe irengero.

Uyu mubyeyi w’ imyaka 55 y’amavuko afite umugabo n’abana 10. Umuryango we uvuga ko yavuye mu rugo tariki ya 2 Gicurasi 2014 saa tatu za mu gitondo, agiye gusura umuvandimwe we Mukarutesi utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Bavuga ko yagiye mu modoka itwara abagenzi rusange, aviramo ku cyapa kiri hafi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ariko ntiyagera kwa Mukarutesi.

Murihano Fidel, umugabo wa Umutesi avuga ko umugore we bari bamaranye imyaka 34, kandi babanye amahoro. Ati: ”Twashakanye mu mwaka 1979, kuva icyo gihe kugeza ubu nta kibazo twari dufitanye, tubyaranye abana 10”.

Murihano akomeza avuga ko abagirana ibibazo n’umuntu batabura, ariko ngo nta we yumva wagera aho arigitisha umugore we.

Ati: ”Abagirana ibibazo n’umuntu ntibashobora kubura mu buzima, nta byinshi mfite byo kuvuga”.

Umwe mu bana ba Umutesi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko nyina yari umunyamahoro.

Ati: “Rwose Mama yari umunyamahoro, nta muntu nzi bari bafitanye ikibazo ku buryo yamuburisha, byatubereye urujijo turahangayitse cyane rwose”.

Akomeza avuga ko guhera tariki ya 3 Gicurasi 2014, ari bwo batangiye gushakisha umubyeyi wabo.

Ati: ”Nta hantu tutashakiye, twagiye mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, tujya no kuri za ‘burigade’ za Polisi mu Mujyi wa Kigali, aho hose bakatubwira ko nta we uhari, na telefoni ye turayihamagara nticamo, kuva icyo gihe”.

Umutesi Speciose waburiwe irengero

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi, yatangarije IGIHE ko bamenyeshejwe ibura ry’uyu mubyeyi.

Ati: “Abana be bageze mu biro byanjye tariki enye, tubiganiraho dufatanya gushakisha, kugeza n’iyi saha turacyarimo kumushakisha, nta yandi makuru nari nabona”.

Supt Urbain Mwiseneza yagize n’ubutumwa agenera Abanyarwanda, ati: ”Ubutumwa nabaha muri rusange ni ukubahumuriza, kuko hari abantu bagiye batubwira ngo babuze, bwacya bakaboneka kandi bakaboneka ku mpamvu zitandukanye zabo bwite, cyane cyane ugasanga ari ibibazo byo mu ngo, abandi ugasanga ari ibibazo byabo bwite, ariko bakaboneka”.

Umugabo wa Umutesi Speciose n’abana be bakaba basaba uwaba azi aho aherereye kubibamenyesha, cyangwa bakabimenyesha urwego rwa polisi rubegereye, cyangwa agahamagara kuri telefoni igendanwa nimero 0787058275.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages