Ibi byabereye mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Jali, kuri iki Cyumweru tarikiya 10 Werurwe 2024.
Abaturage babwiye IGIHE ko uyu mugabo ukuriye umutekano mu Kagari ka Buhiza, yagiranye amakimbirane n’undi mugabo bapfa indaya amutera gerenade ariko k’ubw’amahirwe ntihagira uhatakariza ubuzima.
Aho uwo mugabo yakuye gerenade ntabwo haramenyekana.
Umuturage umwe yagize ati “ Amakuru dufite n’uko bapfuye indaya ajya kuzana gerenade ariyitera ariko k’ubw’amahirwe ntihagira umuntu ikomeretsa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Iyamuremye François yemereye IGIHE ko gerenade yaturitse ariko avuga ko uwayiteye atahita amenyekana, mu gihe iperereza ritararangira.
Yagize ati “ Hari kuba iperereza, kumenya ko ari we cyangwa atari we bizaturuka ku nzego zirimo gukora iperereza kuko abakekwa bose Polisi yarabatwaye.”
Yavuze ko amakuru abaturage batanze avuga ko abo bagabo bapfaga indaya, gusa agaragaza ko bitakwemeza gutyo mu gihe iperereza ritarabigaragaza.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru kuri buri muntu wese bakeka ko afite igikoresho cya gisirikare cyangwa cya Polisi n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano atabyemerewe, kugira ngo bibashe gukurikiranwa hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!