00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umugabo yiciye umugore we kwa sebukwe amuteye icyuma mu mutima

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 19 April 2019 saa 11:39
Yasuwe :

Nizeyimana Aloys utuye mu Mudugudu wa Ruseno mu Kagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera, yasanze umugore we Niyomukiza Naomi, iwabo (kwa sebukwe) aho yari yamuhungiye, amutera icyuma mu mutima arapfa.

Saa moya za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Nizeyimana w’imyaka 30 y’amavuko yasanze umugore we Niyomukiza w’imyaka 28 y’amavuko iwabo mu rugo rwa Bizimana Joel na Mukamana Jeanne, amwica amuteye icyuma mu mutima inshuro eshatu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nizeyimana na Niyomukiza bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, akaba yari yahukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yabwiye IGIHE ko uyu muryango wari umaze igihe ufitanye amakimbirane.

Ati “Bari bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo ariko ntibigeze basezerana imbere y’amategeko nta n’umwana bari bafitanye. Amakuru dufite ni uko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi kandi umugabo akaba yakekaga ko umugore we amuca inyuma.”

Uyu mugabo amaze kwica umugore we yahise atoroka, inzego zishinzwe umutekano ziramushakisha zimufata amaze kunywa umuti witwa ‘Rava’ wica udukoko. Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubungo, aravurwa ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Ndera.

CIP Umutesi yihanganishije umuryango wagize ibyago asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi abashakanye ntibihererane ibibazo bafitanye, ahubwo bakajya babibwira inshuti z’umuryango, polisi hamwe n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Nizeyimana arakekwaho kwica umugore we

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages