00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umugore wibanaga warufite imbyaro 4 uwa gatanu yamutaye mu musarane

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 24 September 2015 saa 02:58
Yasuwe :

Mukansanga Justine wo mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo , yari amaze kubyara abana 5 badahuje ba Se, umwana wa gatandatu akaba yahisemo kumujungunya mu musarane, nyina akaba avuga ko yari akabije uburaya n’ubwomanzi.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu w’iki cyumweru , nibwo Mukansanga Justine w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu muduguwa Kirehe, yabyariye mu gashyamba ahita ajya guta umwana mu musarane w’umuturanyi, ubwe akaba yivugira ko atabona aho ahera asaba imbabazi kubera ibyo yakoze.

Nyirubwite yatangarije TV1 ko yataye umwana mu musarane ariko ngo ntiyabishakaga, akongeraho ko atari afite icyo kureresha uwo mwana wiyongera ku bandi 5 yari asanganwe.

Yagize ati ‘Ejo niriwe nafashwe ninda numva ndi kuribwa mu nda, bigeze nijoro numva birakaze manuka nje kubwira [...] ikibazo mfite , arambwira ati nta kintu nagufasha, nciye hariya hepfo mu ishyamba numva umwana araje nyine ndamubyara.

Twabonye turi twenyine nta wundi muntu wabimenya, tugirana inama twese ngo tumute mu musarane[...]nabonaga ntazamurera ngo mbishobore n’abandi bana nari mfite.’

Mujawamariya Violette , ni umwe mu bamufashije kugirango abyare uyu mwana, avuga uruhare yabigizemo.

Yagize ati ‘Yatubwiye ati muze mumperekeze ntagwa hano, ubwo njyewe na Yvette turamuherekeza, arangije aravuga ati hano hari umuhungu witwa Gasirabo natubona biramenyekana, dukase hano hepfo aba arabyaye inda ya nyuma yanga kuza, arambwira ati n’ubundi byarangiye singiye kugwa hano, mbabarira unzirikire igitenge mu nda, nagifashe nkizirika mu nda, kubera n’ubwoba njyewe na Yvette turamubwira tuti ngaho fata ibyawe wigendere, aratubwira ati mumbabarire ntimubivuge nanjye birangwiririye[...] abantu babimenye na Mama banyica.’

Ku ruhande rw’abaturanyi bavuga ko uyu mugore yari asanzwe afite ikibazo cyo kubyara cyane, dore ko ngo yari asanzwe afite abana 4 n’iyi nda ya gatanu .

Umubyeyi wa Mukansanga yari amuziho uburaya...

Nyina wa Mukansanga avuga ko umukobwa we yari yarokamwe n’uburaya , ariko ngo ntiyari aziko atwite.

Yagize ati ‘ Yananiye amaze kuba umwana w’umwangavu, atangira uburaya ari umwana muto ndamuhana nkanamukubita, muregera basaza be , ndababwira nti nta mukobwa dufite abaye indaya. Ubwo haciyeho igihe gito aba abyaye umwana, arongera abyara undi mwana ..arongera abyara undi mwana w’umukobwa[...], arongera abyaye undi mwana wa kane.

Akomeza avuga ko umukobwa we yazereraga agacyurwa n’ijoro , akamukubita , amubwira ko arambiwe uburaya bwe.

Ati ‘Niko yazereye niko yabungutse ijoro nkamufata nkamukubita nti ubusambanyi bwawe burandembeje, agera ubwo ambwira ati ntago uzongera kujya unkubita nkurebera nzajya ngukubita nanjye, dufatanye ngirango ndamukangara, nsanga koko yujuje imbaraga mbona azanyica.’

Mateso Joseph, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamitanga, yavuze ko ibi bidakwiye mu muco nyarwanda.

Yagize ati ‘Abaturage bagomba gutangira amakuru ku gihe. Nk’ubwo iyo tumenya mbere ko atwite inda igeze mu mezi arindwi haba hari abari kumukurikirana . Ntabwo yari gutinyuka kuyivanamo aziko mu kigo nderabuzima babizi, abajyanama b’ubuzima babizi ubuyobozi bubizi .’

Ababyeyi batandukanye bababanjwe n’uburyo umuntu abyara umwana akamujugunya, basaba inzego zibishinzwe kujya zifatira ingamba zikomeye abantu nk’aba kugirango barebe ko abantu bagarura umutima wa kimuntu ,


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages