00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umukomisiyoneri yari agiye kugurisha irimbi aryita isambu ye

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 3 September 2015 saa 03:18
Yasuwe :

Mu murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, ahitwa igasanze, umukomisiyoneri witwa Gakara, yari agiye kugurisha irimbi aryita ikibanza.

Mu Murenge wa Nduba uzwi ku izina rya Gakara, yajyanye mu irimbi umuntu washakaga ikibanza cyo kugura amubeshya ko ari mu kwe, bukeye uwo mukiriya azana n’umugore we ngo amufashe gushima mbere yo kwishyura, maze basanga aho yaraye yeretswe ari mu irimbi kuko hari hashinze imisaraba ku bituro, ndetse ngo banahasanga abari baje gushyingura.

Aba bantu bashakaga ikibanza ngo bari baturutse mu Murenge wa Kinyinya, uyu mu komisiyoneri abazengurutsa mu duce dutandukanye two muri Nduba, nyuma ajya kubaterera intambwe mu irimbi ahita mu kwe nk’uko TV1 ibitangaza.

Umwe mu baturiye ahabereye ibyo yagize ati “Umukiriya ngo yari yamuruhije cyane, aho amweretse akahagaya, bituma afata icyemezo cyo kuvuga ati ‘ngwino njye kukwereka ubutaka data yankebe [...].”

Bagenzi ba Gakara bavuga ko yateye intambwe iryo rimbi ngo umukiriya arigure nk'ikibanza

Uwo muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yakomeje agira ati “yaragiye arahamwereka, arangije aramubwira ati ‘Kugirango nemere ko uri buze kwishyura mpa ‘avance’, amukubita (amuha) ibihumbi 10, mu gitondo umukiriya ahageze n’umugore we basanga imisaraba irashinze.”

Undi ati “Yarahageze azanye n’umugore we ngo amwereke ikibanza asanga ahari abantu bari gucukura baje gushyingura.”

Uyu mu komisiyoneri witwa Gakara, na we yemeza ko iyi nkuru irimo kuvugwa, ariko akavuga ko barimo kumubeshyera.

Ati “Ese ubwo umuntu yagura atareba imisaraba irimo, abantu banga abandi bakababeshyera rwose bakabateza urubwa [...] naramubwiye nti ‘mpereza ibihumbi 20 aho ngaho nzakurangira n’ahandi. Irimbi warigurisha koko?”

Abakomisiyoneri bagenzi ba Gakara, baramunenga bivuye inyuma, bavuga ko ibyo yakoze ari igikorwa kidahwitse, ndetse ngo bakaba bahise bamuca mu ishyirahamwe ryabo, kuko yabasebereje izina.

Si ubwa mbere abakomisiyoneri batari ab’umwuga bavugwaho ibisa n’ubutekamwutwe, kuko hari n’abajya baranga inzu zaguzwe cyangwa zamaze gukodeshwa bagamije kubona indonke ya Komisiyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages