Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo hafungiye umugabo utwara moto (umumotari) witwa Alphonse Kwizera ukekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi bibiri by’Amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gusangwa atujuje ibisabwa mu gutwara ibinyabiziga.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, bivugwa ko Kwizera yahaye ruswa umupolisi kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi, ubwo uyu mupolisi yari ari mu kazi ke gasanzwe ko kubaza ibyangombwa abatwara ibinyabiziga.
Umupolisi yabajije uyu mugabo wari utwaye moto uruhushya rwo gutwara moto ararubura, asanga nta n’ubwishingizi afite maze undi ashaka kumuha ruswa y’ibihumbi 2,000 nawe ahita amufata amuziza gushaka gutanga ruswa.
Polisi igaragaza ko Kwizera afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera nyuma y’uko ibi bibyabereye ahitwa ku Gisimenti ubwo Kwizera yari atwaye umugenzi aturutse i Gikondo mu Karere ka Kicukiro yerekeza i Remera.
Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali Superintendent (SP) Modeste Mbabazi yashimiye uyu mupolisi wafashe umunyacyaha, anagira inama abatwara moto n’abaturage muri rusange ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, maze akangurira abamotari kujya batwara bafite ibyangombwa bibibemerera.
SP Mbabazi yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.
Bivugwa ko Kwizera naramuka ahamwe n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, riteganya "igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.


















TANGA IGITEKEREZO