00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umunsi umwe mbere y’ubukwe, yafunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 4

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 5 September 2015 saa 11:50
Yasuwe :

Saidi d’Amour w’imyaka 35 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ku Gisozi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka ine (4), akaba yarafashwe habura umunsi umwe ngo akore ubukwe.

Saidi utuye mu Mudugu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi yatawe muri yombi saa tanu (11:00am) z’amanywa yo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2015, mu gihe yari mu myiteguro y’ubukwe bwebwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2015.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uwo bagombaga gushyingiranwa (umugore we), Mukamusoni Dativa Shemsa, yatangaje ko umugabo we afungiye ku Murenge wa Gisozi, ariko ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, agakeka ko harimo akagambane.

Yagize ati “Jye sinakwemeza ko ari byo kuko bavugako yafashe umwana ufite imyaka ine, ngo kandi nyina avuga ko amaze igihe amufashe, ariko si byo rwose, ahubwo ni abantu gusa babyihishe inyuma, kuko siniyumvisha uburyo ibintu byaba bimaze ukwezi hanyuma bigashyirwa ku mugaragaro ku munsi w’ubukwe.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu bimwereka ko umugabo we abeshyerwa, ari uko nyina w’umwana bivugwa ko yafashe yemeza ko hashize ukwezi amufashe, ariko bakaba baramutaye muri yombi habura amasaha make ngo akore ubukwe.

Ati “Ni iki cyatwemeza ko ibyo bavuga ari ukuri se? Mu gihe bizwi neza ko iyo hashize ukwezi umuntu afashwe biba bigoye kubona ibimenyetso, icyo mbona babikoze bashaka kutwangiriza ubukwe, kuko none ni bwo twari kujya mu rugo gusaba no gukwa i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile, yatangarije IGIHE ko ayo makuru atayazi neza, kuko ari mu kiruhuko.

Yagize ati “Ntabwo naza kukubeshya rero ayo makuru sinyafite kubera impamvu z’uko ndi mu biruhuko, n’ikindi sinshobora kubimenye kubera ko Gisozi nk’Umurenge ntidufunga bitewe n’uko nta n’uburenganzira dufite bwo gufunga kuko hari urwego rwa polisi rubishinzwe, kuba rero umugore yavuga ko afungiwe ku murenge ni bya bindi byo kudasobanukirwa inzego zihakorera”.

Saidi yari afitanye abana babiri na Mukamusoni Dativa Shemsa avuga bari bafitanye ubukwe kuri uyu wa Gatandatu, ndetse bakaba bari bamaranye imyaka 7 basa n’ababana mu buryo butemewe n’amategeko, dore ko basezeraniye ku Murenge wa Kacyiru ku wa Kane tariki ya 3 Nzeri.

Polisi y’u Rwanda, mu ijwi rya CIP Richard Iyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko Saidi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi, iperereza rikaba rikomeje.

Ati "Ni byo afungiye kuri sitasiyo ya Gisozi, iperereza ricyakomeje. Bigaragara ko umwana amaze igihe afatwa (asambanywa) bivuze ko byakozwe ku matariki atandukanye."

Yakomeje yizeza ko nyuma y’iperereza n’ibizamini bisuzumwa ku mwana ndetse no kuri Saidi hazatangazwa ibyavuyemo.

Ingingo ya 190 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko
Gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose, iya 191 ikagena igifungo cya burundu cy’umwihariko ku muntu wese uhamwe n’icyo cyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages