00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umurambo w’umusore umaze iminsi 4 aguye mu cyuzi wabonetse

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 July 2015 saa 01:16
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi ine (4) aguye mu cyuzi giherereye ku nkengero z’akagari ka Kamatamu ko mu Murenge wa Kacyiru n’aka Nyarutarama ko mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga, Umurambo wa Ndayisaba Jean Paul wabonetse ureremba hejuru y’amazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Mbabazi Modetse yatangarije IGIHE ko umurambo wa Ndayisenga wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga.

SP Mbabazi yagize ati “Wazamutse hejuru y’amazi mu gitondo abaturage barawubona bahita babitumenyesha ku buryo n’umuryango we wahise uwutwara ujya kuwushyingura.”

Yakomeje ahakana amakuru yagiye atangazwa n’abaturage bagaragaza ko polisi yatinze kuza gukura umurambo w’uyu mwana mu mazi.

Ati “Barabeshya kuko kuva ku wa Gatanu akimara kuruhama no ku wa Gatandatu no ku Cyumweru polisi yari hariya iri kuwushakisha.”

Uyu murambo ukaba ugaragaye nyuma y’uko umuryango wa nyakwigendera n’abandi baturage bo muri aka gace iki cyuzi giherereyemo bari bafashe umugambi wo kugomorora amazi kugira ngo bamukuremo.

Gusa iki cyuzi kuva cyakorwa mu 2012 kimaze guhitana abantu basaga 10.

Iki kiyaga kimaze guhitana ubuzima bw'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages