Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Mbabazi Modetse yatangarije IGIHE ko umurambo wa Ndayisenga wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga.
SP Mbabazi yagize ati “Wazamutse hejuru y’amazi mu gitondo abaturage barawubona bahita babitumenyesha ku buryo n’umuryango we wahise uwutwara ujya kuwushyingura.”
Yakomeje ahakana amakuru yagiye atangazwa n’abaturage bagaragaza ko polisi yatinze kuza gukura umurambo w’uyu mwana mu mazi.
Ati “Barabeshya kuko kuva ku wa Gatanu akimara kuruhama no ku wa Gatandatu no ku Cyumweru polisi yari hariya iri kuwushakisha.”
Uyu murambo ukaba ugaragaye nyuma y’uko umuryango wa nyakwigendera n’abandi baturage bo muri aka gace iki cyuzi giherereyemo bari bafashe umugambi wo kugomorora amazi kugira ngo bamukuremo.
Gusa iki cyuzi kuva cyakorwa mu 2012 kimaze guhitana abantu basaga 10.



















TANGA IGITEKEREZO