Nyuma yo gusigwa iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, Umusaza Karega utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ahangayikishijwe n’ejo hazaza he.
Karega w’imyaka 78 y’amavuko abana n’umwuzukuru w’imyaka 14 mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Bweramvura. Avuga ko ahangayikishijwe cyane n’ubuzima abayemo, dore ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yamusigiye abana babiri b’abakobwa gusa.
Ubwo yasurwaga n’ abayobozi n’abakozi ba IGIHE LTD tariki ya 11 Nyakanga 2014, Karega yabagejejeho muri macye ubuzima abayemo, avuga ko bumugoye cyane.
Ati “Mbayeho mu buzima bungoye cyane, iyi nzu nyibanamo n’akuzukuru kanjye k’imyaka 14, abakobwa banjye babiri twarokokanye, umwe yashatse mu Mutara mu Karere ka Nyagatare, undi ashaka iriya i Kabuye, ariko naho ni kure cyane ya hano ntuye".
Karega yasobanuye ko nta kintu kinini abakobwa be babasha kumufasha kuko nabo batunzwe no guca incuro.
Karega niwe witekera akikorera n’indi mirimo itandukanye yo mu rugo.
Abisobanura atya "Ni njye wishyirira inkono ku ziko ngateka, uwo mwuzukuru wanjye nkubwira yiga kure cyane, azinduka agenda agataha mu gicuku, ananiwe cyane nta murimo abasha gukora. Ninjye ujya mu gikoni ngateka iyo bihari, amazi ni abaturanyi bayanzanira.”
Karega atunzwe n’ibihumbi makumyabiri na bitanu ahabwa nk’ingoboka n’ Umuryango utera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG), ibi bigakorwa rimwe mu gihembwe.
Ati “Bantera inkunga y’ibihumbi makumyabiri na bitanu, bakayaduha rimwe mu mezi atatu, nta yindi nkunga mbona. Ayo rero niyo antunze njye n’umwuzukuru wanjye, iyo ashize nawe urabyumva biba ari ibibazo.”
Avuga ko avuka mu Murenge wa Rutunga, ahitwa I Gasabo mu Karere ka Gasabo akaba nta mbaraga yabona zo kujya guhinga yo.
Ruzindana Valence uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Jabana yavuze ko uyu mudugudu utuwe n’imfubyi, abapfakazi n’incike batishoboye, abafite imbaraga bakaba batunzwe no gushakisha icyababeshaho.
Yagize ati “Nta munsi y’urugo bafite, mu gihe cy’icyunamo tugenda tubona abavandimwe bakadusura, baturutse impande n’impande bakabatera inkunga. Izo nizo tugenda tugeza ku bantu nk’aba batishoboye, ariko hari n’inkunga bahabwa n’ikigega cy’abacitse ku icumu batishoboye rimwe mu mezi atatu.”
Ruzindana akaba yakomeje yemeza ko uyu musaza Karega atishoboye koko akeneye ubufasha.
Abakozi n’ubuyobozi bwa IGIHE LTD bakaba bamushyikirije ibiribwa bitandukanye n’amasabune.
Kanda hano ureba andi mafoto.



















TANGA IGITEKEREZO