00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 July 2017 saa 09:08
Yasuwe :

Umwarimu wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Karama giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, arashakishwa na Polisi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana yigishaga w’imyaka 13 y’amavuko.

Amakuru agera ku IGIHE ni ko Umwarimu witwa Murwanashyaka Gerard w’imyaka 25 y’amavuko amaze iminsi atagera ku kazi bigakekwa ko yaba yarahunze nyuma yo kuregwa ko yafashe ku ngufu umwana yigishaga.

Amakuru y’ifatwa ku ngufu ry’uwo mwana, yamenyekanye ku wa 5 Nyakanga 2017, ubwo uwo mwana yagezaga ikirego kuri Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko Polisi yakiriye ikirego cy’uwo mwana, ushinja umwarimu we kumufata ku ngufu igahita imugeza kwa muganga ndetse ko iperereza rikomeje.

Yagize ati “Polisi yakiriye ikirego, umwana arega ko umwarimu we yamusambanyije. Polisi iri kubikoraho iperereza kugira ngo hamenyekane niba ibyo avuga ari ukuri. Twihutiye kumwohereza kwa muganga kugira ngo afashwe, binafashe iperereza.”

Yakomeje avuga kugeza ubu uwo mwarimu atarongera kugera ku ishuri, gusa ko ntawamenya niba yarahunze cyangwa yaragiye gusura inshuti ze n’umuryango.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages