Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gasabo ngo n’ubwo hari ibyo bagezeho mu mwaka wa 2013-2014, ntibishimira uburyo baterwamo inkunga mu bintu batiyumvamo cyangwa badafitemo impano.
Ibi babigaragaje muri kongere ya 14 y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Urubyiruko rutandukanye rwo muri aka karere rwemeza ko hari ibyagezweho mu mwaka ushize birimo kuba hari koperative zitandukanye zagiye zihabwa ubufasha bw’inkunga irimo amahugurwa ndetse n’inama z’inzobere.
N’ubwo bashima bimwe mu byagezweho, uru rubyiruko runenga uburyo ruterwa inkunga mu bintu rudafitemo ubushobozi cyangwa rutiyumvamo mu gihe rwari rukwiye kujya rufashwa mu kuzamura impano rufite no mu byo rukunda kuko ari byo byaruteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Mpunga Mediateur yagize ati “Twishimira kuba hari amwe mu makoperative yatewe inkunga mu buryo butandukanye ariko ntitwabura no kuvuga ko ubuyobozi bwari bukwiye kujya bufasha abantu kuzamura impano zabo kuruta uko babatera inkunga mu bintu batiyumvamo cyangwa batanafitemo ubushobozi kuko bidindiza iterambere ryacu muri rusange”.
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy avuga ko akarere gafasha abantu bishyize hamwe, kuko iyi ari politiki ya leta, bityo bakaba ari bo bazana ibyo bumva bashaka gukora hanyuma akarere kabona bishoboka, kakabaha inkunga yose ishoboka.
Meya Ndizeye avuga ko iyo bajya gutera inkunga ibikorwa by’urubyiruko badapfa kubikora gutyo gusa, kuko hari ibintu runaka politiki ya leta iba ishyizemo imbaraga. Gusa ngo bafasha urubyiruko bahereye ku mishinga bikoreye ubwabo, bityo ngo nta mpano zapfukiranywe cyangwa ngo habeho gutegeka abantu ibyo bakwiriye gukora.
Ku rundi ruhande Musirikare David, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gasabo yabwiye IGIHE ko bishimiye ibyagezweho ndetse bagiye kurushaho gukomeza guhiga imwe mu mihigo biyemeje.
Bimwe muri byo harimo ikigo cy’urubyiruko cyubatswe mu Murenge wa Ndera cyitwa “Yego Centre” kizajya kigisha urubyiruko imyuga kugira ngo rubashe gushakisha imirimo kandi mu buryo bwihuse.
Musirikare agira ati “[…] mu bikorwa by’indashyikirwa ni amakoperative atatu y’urubyiruko aruteza imbere yagiye ashingwa mu Murenge wa Jabana, Rutunga na Ndera mu buryo bufatika kandi akaba ashyigikiwe n’akarere bitewe n’uko ari ko kayatera inkunga mu rwego rwo kugira ngo abashe kwiteza imbere”.
Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka iki kigo cy’urubyiruko cyubatswe mu Murenge wa Ndera kizatangira gukora mu mwaka utaha ndetse ko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwizeye ko hari n’urubyiruko kizaha imirimo itandukanye.
Iyi kongere ya 14 yatangiwemo ibiganiro bitandukanye birimo icya “Kora Wigire” gikangurira urubyiruko kwihangira imirimo n’icy’imyororokere ndetse n’ikiganiro cyereka urubyiruko gahunda y’uburyo ubuyobozi bukuru buri kuruteganyiriza kugira ngo ruzabone akazi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2013 bugaragaza ko mu Karere ka Gasabo habarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 260.



















TANGA IGITEKEREZO