Umuryango utegamiye kuri Leta ufasha mu iterambere ry’umuryango, ATEDEC (Action Technique pour Beveloppement Communautaire), n’umufatanyabikorwa wa wo EDC–Akazi Kanoze batangije amahugurwa ku rubyiruko abigisha uburyo bwo kwihangira imirimo.
Aya mahugurwa ateganyijwe kumara amezi ane akaba yatangiye ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi, yagenewe urubyiruko rugera kuri 50 rutagize amahirwe yo kurangiza za kaminuza nk’uko byemejwe n’umuyobozi ATEDEC, Mucyo Claude.
Mucyo yagize ati “Abitabiriye amahugurwa ni urubyiruko 50 rutagize amahirwe yo gukomeza kaminuza cyangwa rwagarukiye mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye kandi rutishoboye ruvuka mu muryango itifashije.”
Umwaniwabo Laetitia, unshinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kimironko aho aya mahugurwa ari kubera yabwiye IGIHE ko azafasha uru rubyiruko mu buzima bwabo bwa buri munsi bashaka uburyo bakwikura mu bushomeri.
Yagize ati “Uburyo batoranyijwe, byanyujijwe mu nzego zitandukanye zirimo n’inzego z’ibanze kugira ngo abazahugurwa bazabe ari bo babikwiye”.
Yakomeje avuga ko impamvu uru rubyirko rwateguriwe aya mahugurwa kwari ukugira ngo ruzahavane ubumenyi mukwihangira imirimo cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Ndayihoranye Oscar umwe mu rubyiruko riri muri aya mahugurwa yagize ati “Nizeye ko nindangiza aya mahugurwa ntazongera kubura akazi cyangwa gutegera abandi intoki ngo bakampe kuko nzaba mfite ubushobozi bwo kwihangira umurimo wanjye”.
Byitezwe ko ayo mahugurwa azarangira muri Nzeri uyu mwaka 2014, rumwe mu rubyiruko rurimo guhugurwa rukaba ruvuga ko nyuma y’ubumenyi zazaba hasigaye ibyo rwise igishoro.



















TANGA IGITEKEREZO