00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Urubyiruko rwaremeye Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na

Eugene Twizeyimana

Kuya 4 July 2015 saa 10:06
Yasuwe :

Urubyiruko hirya no hino mu Rwanda rwahuriye mu bikorwa byo gufasha ingabo zamugariye ku rugamba bazirikana n’imbaraga bakoresheje bitangira igihugu ndetse bamwe bakanahagwa, ari nay o mpamvu igikorwa nk’icyo cyakorewe muri Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2015.

Urubyiriruko ruturutse mu mirenge itandukanye rwahuriye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo rukora umuganda mu mudugudu w’Ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aba basore n’inkumi babashije gukora umuganda wiganjemo ibikorwa by’isuku muri uyu mudugudu ubarizwamo ingo 15 zose hamwe.

Umwe mu bamugariye ku rugamba Lt Joseph Sabena yabwiye uru rubyiruko ko ibyo bikorwa byabo by’ubwitange bishimangira iterambere n’imitekerereze myiza kandi bikabaha icyizere cyo gukomera.

Demob. Lt.Sabena yagize ati: “Ibyo mukoze biradufasha kutazicuza na rimwe ko twatakaje ingingo, turabashimira isuku mudukoreye, uku ni nko kutuvura, ni nk’imiti muduhaye[…]Mukomeje kwitanga gutya ibyo duteganya muri ‘Vision 2020’ twazahagera twarabirenze turi ku ntera yo hejuru cyane”.

Urubyiruko rwakoze isuku mu mudugudu w'Abamugariye ku rugamba mu kagali ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo

Uru rubyiruko kandi nyuma yo gukora isuku muri uyu mudugudu w’abamugariye ku rugamba rwo kwibohora, rwegenyije ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Rwf) mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Abamugariye ku rugamba bakaba bashimye cyane uru rubyiruko kureba kure maze barusaba guhoza ku mutima ibikorwa biteza imbere igihugu.

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda batuye mu Murenge wa Rusororo bakaba kandi bafite koperative “Igisubizo cy’amajyambere” ikora ibikorwa bitandukanye birimo gucuruza ibyo kurya n’ibikoresho by’ibanze muri uyu mudugudu, inzu bogosheramo (Salon de Coiffure ) bibafasha kwiteza imbere.

Abatuye uyu mudugudu kandi bavuga ko ubufasha bahawe n’urubyiruko bubongereye imbaraga mu mikorere yabo.

Bahati Guillaume wavutse mu mwaka w’1997, akaba umwe mu bari basuye izo ngabo zamugariye ku rugamba, avuga ko kwibohora kuri we bimufasha kumenya amateka no kugira ubutwari.

Bahati ati:”Iki gikorwa mvuyemo cyo gufasha abamugariye ku rugamba biramfasha kwanga ikibi kandi biranyubaka kuburyo sinakwemera ko ibibi biba mu Rwanda, nkunda igihugu cyanjye kandi uko nkomeza kuba mukuru nzagikorera”.

Iki gikorwa cyateguye n’Urubyiruko hirya no hono mu turere tw’u Rwanda binyuze mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.

Abari ingabo barashimira cyane uru rubyiruko kubwitange rwagize
Nyuma bashimiwe iki gikorwa bari bamaze gukora bahabwa impanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages