Abenshi muri bari munsi y’imyaka 25, ariko ngo nta n’umwe usaba umwambaro cyangwa ibyangombwa nkenerwa ababyeyi , kuko bahurije hamwe imbaraga bakihangira umurimo ubabeshejeho n’ubwo bataragera aho bifuza kugera.
Halleluya Diane, uhagarariye iri tsinda avuga ko abaririmo bafite impano zitandukanye, ariko ngo bafite icyerekezo kimwe.
Yagize ati "Twatangiye tukirangiza Segonderi , tureba ibibazo biriho by’ubushomeri turavuga tuti reka turebe icyo twakora. Duhuriza hamwe imbaraga twigishanya ibyo tuzi, abafite impano zo guhanga bigisha abandi , twese turabikunda. Niko gutangira gukora ibihangano mu bintu biboneka hano iwacu mu Rwanda, bimwe ushobora kubona ukavuga uti iki ntacyo kimaze.Twarebye imbuto z’ibibonono, tubona tuzitunganyije zishobora kuvamo urunigi rwiza, nuko turarukora ubu abantu ararukunda cyane . Turugurisha ibihumbi 6000 by’amafaranga y’ u Rwanda."
Akomeza avuga ko ibyo bakora bigurishwa mu mazu acuruza iby’ubukorikori n’ubugeni, kandi ko muri bo ntawe ushobora kubura umwenda wo kwambara yifuza.
Ati "Turakiyubaka amafaranga tubona tugerageza kuyagura ibikoresho n’ibindi dukeneye kugirango akazi karusheho kugenda neza, ariko nanone nta wabura umwenda wo kwambara , muri macye ibyangombwa umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi tubasha kubyiha."
Akomeza avuga ko badoda ibintu bitandukanye mu bitenge, bakora imirimbo itandukanye mu mpapuro mu biti no mu mbuto z’ibibonobono zitunganyije neza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Ingabire Augustin avuga ko urubyiruko rwose rufite inzozi zo kwiteza imbere ruzafashwa kuzikabya.
Yagize ati "Ntidushaka urubyiruko rwicaye rudakora. Abafite inzozi zo kwiteza imbere, batwegere tubafashe kuzikabya. Ikindi kandi aba bamaze kwihangira imirimo"
Yakomeje avuga ko muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko bagiye gukorana n’urubyirukomu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora.



















TANGA IGITEKEREZO