00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Yafashwe yiba ibijumba, banamusangana udupfunyika tw’urumogi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 April 2015 saa 03:34
Yasuwe :

Umusore utuye mu Busenyi mu Kagari Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo yafatiwe mu murima w’abandi ari kwiba ibijumba, banamusangana udupfunyika 10 tw’urumogi mu myenda yari yambaye.

Ubwo abaturage benshi bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwibutso ruri muri uyu Murenge wa Rusororo ku itariki ya 15 Mata, ni bwo uwo musore utuye ahitwa mu Busenyi yafatiwe mu murima w’abandi arimo yiba ibijumba.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko, uwo musore yafashwe na bamwe mu baturage bari basigaye mu ngo zabo bahita bamushyira abayobozi b’Inzego z’ibanze aho bari mu muhango wo kwibuka, bamusangana udupfunyika 10 mu mufuka w’umwenda yari yambaye.

Ubwo uwo musore yagezwaga imbere y’abayobozi, yasobanuye ko urumogi bamufatanye atari urwe, ahubwo yarutumwe n’umugore witwa Mukakabera amubwira ko ari urwo guha inka ze zirwaye inzoka.

Yagize ati “Nari ndi kubagara ibijumba mu murima baravuga ngo nabyibaga banzana aha nibwo basanze mfite utu dupfunyika Mukakabera yari antumye ahe inka ye irwaye”.

Yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi

Nyuma y’uko uwo musore asanganywe utwo dupfunyika akaba yarahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo.

Spt Mbabazi Modetse umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko uwo musore adakwiye kwitwaza ko urumogi yafatanywe rwari urwo guha inka bitewe n’uko ntaho bivugwa ko ruvura.

Yagize ati “Ntabwo yari akwiye kubigira urwitwazo kuko ntaho bizwi ko urumogi ari umuti w’inka ndetse ntibyemewe mu Rwanda, ikindi kandi n’urufatanywe afatwa nk’uwafatanywe ibiyobyabwenge”.

Ingingo ya 593 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko guhinga, gukora, kubika, kugurisha, kugura, gutunga no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse igihe bikozwe ku buryo bwagenwe n’itegeko.

Naho ingingo ya 594 yo iteganya ko umuntu unywa, wisiga cyangwa witera ibiyobwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga 500.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages