Uyu mugabo w’imyaka 36 yafatanwe litiro 1200 z’inzoga y’inkorano yitwa “Muriture”, ifatwa nk’ikiyobyabwenge. Yayikoraga yifashishije amazi atetse yavangavangagamo isukari, ifu y’amasaka, umusemburo w’imigati, ifumbire mvaruganda n’ibindi.
Yakoreshaga amayeri mu gutara no kubika izo nzoga
Polisi itangaza ko uyu mugabo yari yaracukuye imyobo miremire igera kuri itanu mu cyumba cy'inzu ye maze ayitunganya neza. Muri buri mwobo yashyiragamo ingunguru ya palasitiki irimo amajerekani icyenda y’iyo nzoga ya ‘Muriture’, hanyuma agapfundikira kugira ngo izashye neza.
Kugira ngo bitamenyekana, yari yarakoze imipfundikizo akoresheje za beto na sima ndetse n’amakaro yo mu nzu noneho akayishyira hejuru ya buri ngunguru ku buryo uwageraga mu nzu atashoboraga kumenya ko munsi harimo izo nzoga.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’abaturage bo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo ku itariki ya 28 Werurwe 2017.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga, yasabye abaturage gutanga amakuru y’abantu bakora ibikorwa binyuranye n’amategeko.
Yagize ati “ Mujye mutungira agatoki inzego z’umutekano abantu nk’aba bakora izi nzoga kuko zibangiriza ubuzima ndetse munatubwire n’abandi banyabyaha muri rusange. Ntabwo wagira ubuzima bwiza unywa ifumbire, umusemburo n’ibindi bibi bakoramo iyo nzoga. Turabasaba ko ubufatanye bwahoraho cyane muduha amakuru.”
Uyu mugabo watawe muri yombi nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage, ni ku nshuro ya gatatu afatiwe muri ibi bikorwa nkuko yabitangaje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha.
Ati “Biroroshye kubahiriza amategeko ugakora ibyo ateganya kuko biba binyuze mu mucyo. Abaturage nibanywe ibinyobwa byujuje ubuziranenge kuko ibikozwe mu buryo butemewe bishobora kubangiriza ubuzima bityo igihugu kikahahombera”
ACP Badege yibukije abaturage ko hari ingaruka nyinshi ku bafatiwe mu biyobyabwenge harimo no gufungwa, ibihano bikaba bishobora no kugera ku myaka itanu nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 594.
Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri No 20/35 ryo kuwa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, ushyira ‘Muriture’ n’ibindi binyobwa nka Kanyanga, Chief Waragi na Suzie ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.
Hejuru ku ifoto: Urwengero uyu mugabo yataragamo inzoga ya 'Muriture'




Ibitekerezo 0