00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasana Janvier yahize kuzana impinduka zikomeye muri REB

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 18 February 2015 saa 10:35
Yasuwe :

Gasana Ismaël Janvier, uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’ Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), yasabye abakozi b’iki kigo kwitegura impinduka zigamije kurushaho kuzuza inshingano iki kigo cyahawe.

Ubwo Gasana yehererekanyaga ububasha na John Rutayisire asimbuye ku buyobozi bwa REB, yagaragaje ko mu myaka 4 iki kigo kimaze cyakoze neza, ariko asaba abakozi kwitegura impinduka mu mikorere hagamijwe gukora neza kurushaho.

John Rutayisire (Ibumoso), ahereza ububasha bwo kuyobora REB Gasana Janvier (iburyo)

Gasana Janvier wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije muri iki kigo Ushinzwe Ireme ry’Uburezi, yasobanuye ko inshingano REB yahawe zo kurerera igihugu ari umutwaro ukomeye, kuko ari zo zikubiyebo kugena ishusho y’ejo hazaza h’igihugu. Bityo ko igisa n’akajagari mu buyobozi cyose gikwiye gukumirirwa kure.

Yagize ati “Ubuhanga bwose twaba dufite harimo palapala mu buyobozi bwa REB ntacyo twageraho.”

Uyu muyobozi yahize gukoresha uko ashoboye kose agafatanya na bagenzi be guteza imbere iki kigo yahawe kuyobora, kandi ko atazihanganira na gato umuntu wese wakwanduza isura y’iki kigo ku mpamvu z’inyungu ze bwite, byaba ngombwa bakazashyamirana n’ubwo adasanzwe agira amakimbirane mu mico ye.

Ati“ Kugira ngo REB ihore igawa, igawa, igawa,… ku kintu gishobora gukosorwa isegonda rimwe, ariko kubera umuntu utita ku bintu ntibikosorwe. Kubera ngo ko adashaka gufatanya na bagenzi be ngo ibintu bijye imbere…aho ngaho ndagira ngo muzabyihanganire ntabwo nshobora kureka ngo inyungu z’ikigo zisubire inyuma ku nyungu y’umuntu umwe cyangwa abantu aba naba, ibyo ntibishoboka!”

Gasana yasabye bagenzi be bari basanzwe bakorana muri iki kigo kumuba hafi mu nshingano nshya yahawe zikomeye, abasaba gukorana umwete n’umutima kugira ngo intego leta yashyiriyeho iki kigo zigerweho.

Umuyobozi mukuru wa REB ucyuye igihe Dr John Rutayisire, yashimye cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwamugiriye icyizere bukamushinga imirimo ashoje, ndetse ashimira abo bakoranye bamubaye hafi mu guhangana n’ingorane bagiye bahura nazo nk’ikigo cyari kikiyubaka.

Muri uyu muhango w’ihererekanyabubasha, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya, yibukije abakozi ba REB ko kuba uwari umuyobozi wabo yasimbuwe bidasobanuye ko yakoraga nabi, ahubwo ari ukongera amaraso mashya mu ikipe kabone n’ubwo yatsindaga.

Rwamukwaya yasabye abakozi ba REB kwakira neza impinduka mu buyobozi bukuru bw’ikigo, kuko zigamije iterambere risumbyeho.

Ati “Impinduka mu buzima zijya zibabaza, ariko ziba ngombwa iyo zigamije ibyiza.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyashinzwe muri 2011.Cyagiye kivugwamo imikorere mibi mu bijyanye no gutinza imishahara y’abarimu bakosora ibizamini bya leta n’ibindi, akenshi bikavugwa ko ibyo bibazo bishingiye ku bantu ku giti cyabo aho kuba ku kigo cyose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages