00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasana yakebuye amashuri yigisha amasomo y’ubumenyingiro mu magambo n’atifashisha ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 February 2018 saa 07:23
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme, yavuze ko aho igihe kigeze, nta kigo cyigisha amasomo y’ubumenyingiro gikwiye kuba cyigishiriza ku kibaho cyangwa cyitifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi nko kubika amakuru n’ibindi kuko bidindiza ireme ry’uburezi.

Gasana yabigarutseho ku wa 6 Gashyantare 2018, nyuma yo gusura bimwe mu bigo byo mu Karere ka Ngororero byigisha amasomo y’ubumenyingiro birimo Gatumba TSS na Ajeperwa Nyange agasanga bitifashisha ikoranabuhanga ndetse bitanafasha neza abanyeshuri kwiga bimenyereza ibyo biga.

Ni mu bukangurambaga abakozi ba Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho barimo basura ibigo by’amashuri, bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Nkundiye Bonheur wiga mu cyiciro cya Kane cy’ubwubatsi kuri Gatumba TSS, yabwiye IGIHE ko abiga mu mwaka wa nyuma gusa aribo bafashwa kwiga bashyira mu bikorwa ibyo biga kandi bose baba babikeneye.

Umwarimu wigisha ubwubatsi kuri Gatumba TSS, Turatsinze Jean Pierre, yavuze ko umwanya munini abana bawumara mu mashuri bigira ku kibaho rimwe na rimwe bitewe n’ubushobozi buke by’ikigo.

Ati “Wenda n’ubushobozi buke bw’ikigo bushobora kuzamo ariko impamvu nyamukuru, abaje mu mwaka wa mbere, ntiwahita ubajyana gukora ngo bahite bubaka ibihita bisenyuka. Bisaba niba batangiye kwiga kubaka amatafari, babe ariyo babanza ariko bakoresha icyondo, byarangira bakabisenya, bagera mu wa Gatanu, baba bafite ubumenyi bwo gukora ibitasenywa.”

Yongeye ati “Kwiga babishyira mu bikorwa biracyari ikibazo cyane ko abana baba bifuza ko icyumweru cyashira babikora, rimwe na rimwe hari igihe usanga bitemeye kubera ubushobozi bw’ikigo kandi ndakeka atari hano gusa.”

Asobanura ikibazo cy’abana batabona uko bashyira mu ngiro amasomo , Umuyobozi wa Gatumba Tss, Ugirinshuti Jean d’Amour, yagize ati“Ntitwavuga ngo biri hejuru cyane ariko natwe turi kubyongera.”

Umuyobozi wa WDA, Gasana Jérôme, yavuze ko ibyo ibigo bikora ari amakosa, ko byibuze 7o% by’igihe umunyeshuri amara yiga amasomo y’ubumenyingiro akwiye kukimara yiga kubishyira mu bikorwa.

Gasana ati “Ugasanga umwana uramwigishiriza ubuhinzi ku kibaho. Ntabwo bishoboka. Hari aho nigeze gutanga urugero ko n’ushaka kwigisha umuntu gutwara igare, urarimuha ukamusunika akaryiga akagenda ahengetse akazagera aho akarimenya [...] muracyari kwigishiriza ku kibaho cyane. Ubundi amashuri mashya uko tuyubaka, aho kwihugurira n’ishuri biba biri hamwe ku buryo utavuga ngo aya ni amasaha yo kwigisha ibinyabuzima, aya ni ayo gushyira mu ngiro. Ntibibaho, byose byigishirizwa hamwe. Murebe uburyo mubihindura.”

Gasana yongeye ati “Ibintu byo gukoresha ikoranabuhanga, rwose dukeneye impinduka. Twabahaye mudasobwa, ahandi barazigurira ariko icyo nabonye ahubwo abarimu nibo batazizi. Niba batazizi, ubwo umunyeshuri azazimenya ate?”

Bimwe mu bintu bagenzura muri ubu bukangurambaga bishobora kubangamira ireme ry’uburezi mu Rwanda birimo guta amashuri, gukoresha ibiyobyabwenge, gucunga nabi imitungo y’ibigo by’amashuri, kongerera ubushobozi abarezi, gutwara inda zitateguwe n’ibindi.

Kuri iki kigo, banenze uburyo hari ibikoresho by’ishuri bibikwa nabi, basaba ubuyobozi kubikosora.

Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu Turere twose tw’Igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Bimwe mu bikoresho bya Gatumba TSS bibikwa hasi bivangavanze
Gatumba TSS yanenzwe gufata nabi ibikoresho
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme, yakebuye ibigo by'amashuri y'ubumenyingiro
Nkundiye Bonheur wiga mu mwaka wa Kane w’ubwubatsi kuri Gatumba TSS
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme, aha impanuro abanyeshuri ba Gatumba TSS
Umuyobozi wa WDA, Gasana Jérôme aha impanuro Umyobozi wa Gatumba TSS Ugirinshuti Jean d’Amour(ibumoso)
Umwarimu wigisha ubwubatsi kuri Gatumba TSS, Turatsinze Jean Pierre, aganira n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages